Iremezo

Gukemura ikibazo cya Covid biroroshye ugereranyije n’iyangirika ry’ikirere – Bill Gates

 Gukemura ikibazo cya Covid biroroshye ugereranyije n’iyangirika ry’ikirere – Bill Gates

Miliyari mirongo itanu na zeru – imibare ibiri Bill Gates avuga ko yifuza ko umenya ku by’ikirirere.

Gukemura ikibazo cy’iyangirika ry’ikirere “nicyo kintu cyiza kurusha ibindi ikiremwamuntu cyakora”, nk’uko uyu muherwe abitangaza.

Agereranyije no gukemura ikibazo cy’iki cyorezo, avuga ko ibi “byoroshye cyane”.

Igitabo cye gishya – How to Avoid a Climate Disaster ugenekereje mu Kinyarwanda bivuga “Uko twakumira icyorezo cy’iyangirika ry’ikirere”- gikubiyemo inama zo kurwanya ubushyuhe bwugarije isi.

Mu cyumweru gishize yabwiye umunyamakuru wa BBC ati: “Nta kindi gihe isi yigeze icamo nk’icyo tuvuga ubu cy’imyaka 30 iri imbere.”

Miliyari mirongo itanu ni toni z’imyuka ihumanya ikirere isi yongera mu kirere buri mwaka.

Zeru ni aho dushaka kugera.

Gates, washinze Microsoft, ashimangira uko ikoranabuhanga ryadufasha muri urwo rugendo.

Imbaraga z’izuba cyangwa iz’umuyaga byadufasha kubona amashanyarazi atangiza ikirere, ariko nk’uko Gates abivuga, ibyo byaba ari 30% gusa by’iriya myuka yose.

Birasaba guhagarika bene iriya myuka mibi mu bikorwa bigize 70% by’ubukungu bw’isi – icyuma, ubwikorezi, gukora ifumbire n’ibindi n’ibindi byinshi.

Nyamara ubu bisa n’aho nta buryo bwo guhindura uko dukora ibi muri ziriya nzego.
Kuri Bill Gates, igisubizo kizaba guhanga ibishya ku kigero isi itigeze ibikoraho mbere, akavuga ko ibyo bigomba guhera kuri za leta.

Ubu, imiterere y’ubukungu ntacyo yishyura mu kwangiza ikirere kubera gukoresha ibikomoka kuri peterori.

Abakoresha ibikomoka kuri peterori, benshi nta na gito bishyura mu iyangirika ry’ikirere ritewe na peterori ikoreshwa mu kubaha amashanyarazi no mu modoka zabo, cyangwa amakara na gas mu ngo zabo.

Arandika ati: “Ubu nonaha, ntabwo ubona akababaro uteza igihe urekura imyuka ya carbon dioxide.”

Iyo ngo niyo mpamvu za leta zigomba gufata iya mbere.

Ati: “Dukeneye ibindi biciro kugira ngo tubwire abikorera ku giti cyabo ko dushaka ibintu bitangiza ikirere.”

Avuga ko ibi bizasaba ishoramari rinini cyane kuri za leta mu bushakashatsi no gufasha tekinoloji nshya n’ibicuruzwa bishya kwiganza ku isoko, boroshya ibiciro byabyo.

Bill Gates avuga ko igihe cyose yahoranye ubushake bwo gufasha “mu by’ibanze mu burezi n’ubushakashatsi” kuri ibyo.

Ku kibazo cy’ikirere, kuri we ntibizashoboka kwirinda akaga gakomeye, cyane cyane ku bantu baba hafi ya koma y’isi (equateur), igihe leta zo ku isi zidafatanyije ibyo bikorwa.

Bill Gates asaba ishyaka ry’abarepubulikani muri Amerika kumva akamaro ko kurwanya iyangirika ry’ikirere.

Ati: “Ibi ni umuhate usaba guhozaho mu myaka 30”. Yongeraho ati: “Business ntabwo yahindura ibi byose biriho kereka isoko rihindutse bihoraho kandi bya nyabyo.”

Avuga ko ubu isi igeze mu mahina ku kibazo cy’iyangirika ry’ikirere bityo ikeneye kubiganiraho byihariye avuga ko kugabanya ibyo dukoresha – ingendo z’indege nkeya, ibiryo by’iwacu, kugabanya amashanyarazi na gas – bitazakemura ikibazo.

Avuga ko abari kubyiruka bakeneye “kumvishwa nyabyo” ko bagomba kuba imbere mu kuzana impinduka kuri iki kibazo.

Gusa aburira ko ibi atari ibintu byoroshye.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *