Iremezo

Guverineri w’Intara y’i Burengerazuba, Habitegeko François, ari mu runduko yise ‘urw’amateka’ mu Ntara ya Cibitoke mu Burundi.

 Guverineri w’Intara y’i Burengerazuba, Habitegeko François, ari mu runduko yise ‘urw’amateka’ mu Ntara ya Cibitoke mu Burundi.

Guverineri w’Intara y’i Burengerazuba, Habitegeko François, ari mu ruzinduko  yise ‘urw’amateka’ mu Ntara ya Cibitoke mu Burundi.

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi ukomeje gutera intambwe igana aheza, nyuma y’aho uziyemo agatotsi muri  Gicurasi 2015 ubwo muri cyo gihugu hapfubaga ‘Coup d’Etat’ yari iyobowe na Gen Maj Godefroid Niyombare, icyo gihe u Burundi bwari buyobowe na Nkurunziza bwishyize u Rwanda mu majwi burushinja gushyigikira abagamije guhirika ubutegetsi.

Kuva muri Kamena 2020 ubwo Perezida Evariste Ndayishimiye yageraga ku butegetsi asimbuye nyakwigendera Pierre Nkudunziza, umubano w’u Rwanda n’u Burundi wakomeje gutera intambwe igana aheza.

“Abaturanyi bacu tumeranye neza usibye umuturanyi umwe gusa”

Mu kiganiro yagiranye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga muri Nyakanga 2020, nyuma y’itorwa rya Ndayishimiye yavuze ko abona hari icyizere cy’umubano mwiza.

Yaravuze ati “Abaturanyi bacu, ni bane gusa; tumeranye neza usibye wenda nk’umuturanyi umwe gusa. Kera bari babiri, uwa kabiri navuga igihugu cy’Amajyepfo, u Burundi ubu turi mu nzira yo gushaka uko twumvikana ariko ngira ngo ubu twe n’Abarundi turashaka kubana kandi nabo bamaze kwerekana iyo nzira.”

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, ubwo yagezaga ijambo ku Barundi abagaragariza uko igihugu gihagaze, Ndayishimiye yavuze ko afite icyizere ko mu gihe gito ibihugu byombi bizongera kubana neza.

Ati “ Mfite icyizere gikomeye cyane ko igihugu cy’u Rwanda ejo tuzaba dukundana kuko ubu twamaze kubona icyo dupfa kuko turakizi, ni ukuvuga ngo ejo bundi muzasanga tubazanya ngo ubundi twapfaga iki? Kariya gusa ni ko kaduteranyije? ‘U Rwanda’ Ntirwaba mu karere kose, ku Isi hose aricyo gihugu cyonyine kivuga ngo kirangana n’u Burundi kandi tuvuga ururimi rumwe, turi abavandimwe.”

Mu kiganiro yagiranye n’ibinyamakuru byo  RFI na France 24  muri Nyakanga 2021 ubwo yari mu ruzinduko i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Perezida Ndayishimiye yashimangiye ko  umubano w’igihugu cye n’u Rwanda uri kugana mu nzira nziza, nubwo hatabura ibibazo nk’ibihugu ‘by’abavandimwe’.

Tariki 1/07/2021 Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, ubwo Dr. Edouard Ngirente, yahagarariraga Perezida Paul Kagame mu birori byo kwizihiza ubwigenge bw’u Burundi, Perezida Ndayishimiye yaravuze ati “Hari icyizere ko mu gihe cya vuba hazaboneka igisubizo kirambye.”

source :www.Iriba.news

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *