Iremezo

Haba hari ingaruka mbi ku kuba umugore utwite yakora imibonano mpuzabitsina?

 Haba hari ingaruka mbi ku kuba umugore utwite yakora imibonano mpuzabitsina?

Ushobora kuba nawe warabyibajije cyangwa ukumva umuntu wibaza niba kuba umugore utwite yakora imibonano mpuzabitsina nta byago bimuteza we n’umwana atwite.

Hari abibaza niba bitagira uruhare mu kuvamo kw’inda, mu kuba byakomeretsa umwana uri mu nda, amezi umugore akwiye kugeramo akarekera gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe atwite ndetse n’ibindi.

Ikigo cy’Abanyamerika gikora ubushakashatsi ku buzima, Mayo Clinic, kivuga ko umwana uri mu nda aba atwikiriwe n’ibirimo isuha (Amniotic fluid) muri nyababyeyi, ndetse akanarindwa n’imikaya yayo ifite imbaraga.

Ibi birinda umwana ku buryo gukora imibonano mpuzabitsina k’umubyeyi umutwite bidashobora kumugiraho ingaruka, mu gihe umubyeyi ataba asanganwe ibindi bibazo by’ubuzima byamugiraho ingaruka mbi we n’umwana atwite.

Mayo Clinic kandi ivuga ko gukora imibonano mpuzabitsina k’umugore utwite, bitagira uruhare mu kuvamo kw’inda, kuko akenshi izivamo ziterwa no kutaremwa neza k’urusoro mu nda y’umubyeyi.

Iki kigo kandi kivuga ko kwibasirwa n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina utwite bikugiraho ingaruka wowe n’umwana utwite, bityo ko mu gihe utizeye uwo mugiye kuyikora ari ngombwa cyane gukoresha agakingirizo.

Gusa iki kigo kigaragaza ko hari igihe umuganga cyangwa umujyanama w’ubuzima ashobora kukugira inama yo kureka gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe utwite, nk’igihe waba ugira kuva kw’amaraso kwa hato na hato mu myanya myibarukiro.

Ushobora kuyibuzwa kandi mu gihe waba waratangiye kubona isuha, mu gihe inkondo y’umura yawe yaba yarifunguye imburagihe, n’ikindi gihe kirimo kuba warigeze kubyara umwana igihe kitageze.

Mayo Clinic ikomoza no ku kuba hari abagore bagera mu gihe cyo gutwita bakumva badashaka gukora imibonano mpuzabitsina, bakaba bagirwa inama yo kubiganiraho n’abagabo babo mu buryo bwiza burimo urukundo bakumvikana ku bundi buryo bwabafasha kwishima.

Ubwo buryo burimo nko gupfumbatana no gusomana, gukorerana ‘massage’ n’ibindi, ku buryo nta n’umwe muri bo ubangamirwa n’ibyo bihe byo gutwita k’umugore.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *