Iremezo

Hari abafite ubumuga bwo kutabona bifuza ko inkoni yera yagurwa kuri mituweli

 Hari abafite ubumuga bwo kutabona bifuza ko inkoni  yera yagurwa kuri mituweli

Hari abafite ubumuga bwo kutabona bavuga ko bahangayikishijwe no kuba inkoni yera bakoresha itaratangira kugurwa hifashishijwe ubwisungane mukwivuza mituelle de sante ,kandi ngo yagakwiye kugurwaho kuko ari insimburangingo nkizindi bakifuza ko minsante yakwemerako zigurwa kuri mituelle ,gusa ihuriro ry’abafite ubumuga bwo kkutabona bavuga ko bakoze ubuvugizi bategerejeko amategeko abigenga asohorwa na minisante .icyakora ministre y’ubuzima ntiragira icyo ibivugaho.
inkoni y’umweru ikoreshywa n’abafite ubumuga bwo kutabona igura amafanga ari hagati y’ibihumbi 50 n’ibihumbi 20 ni igiciro kitoroheye uri mukiciro cy’abakene kandi afite ubumugabwo kutabona ibi nibyo abafite bwo bumuga baheraho basaba ko ministre y’uburezi ikwiye kwemerako inkoni yera yagurwa hifashishijwe ubwisungane mukwivuza mituelle de sante
umwe yagize ati « Inkoni yera irahenze kandi kuyibona ni ugutanga komande bakajya kuzizana i Burayi, ntiwashaka imwe ngo uyibone inkoni imwe igura hagati ya Frw 21, 500 na 50000frw wenda itanzwe kuri mituelle bakajya batanga 10% na yo abafite ubumuga bwo kutabona ntibapfa kuyabona.”
Undi ati « turasaba minisante ko yakwemera inkoni yera ikagurwa kuri mituweli ,kuko anatabona benshi barakennye ,kandi inkoni iguzwe kubwishingizi buri wese yabona uko ayigurira »

kuba inkoni yera itagurwa kuri mituelle de sante ndetse ntaniduka ricuruza imiti wapfa kuyibonamo ngo uyigure nibibazo bibonwa n’umuyobozi w’ihuriro ry’abafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda RUB Kanimba Donathile ariko akavuga ko barimo gukora ubuvugizi
ati «nibyo inkoni yera irahenda ariko twakoze ubuvugizi muri minisiteri y’ubuzima dutegerejeko iteka rya minisitiri risohoka inkoni ikajya igurwa kuri mituweli »
minstre y’ubuzima isabwa kugira icyo ikora kuri ikikibazo ntiyigeze igira icyo ibivugaho
Kugeza ubu imibare y’icyigo cy’ibarurishamibare ya 2012 yavuye mu ibarura rusange igaragaza ko mu Rwanda hari abafite ubumuga bwo kutabona bagera kubihumbi 57 311 icyakora nubwo abatabona bataka kutagurira inkoni yera kuri mituelle ,nyamara Amasezerano mpuzamahanga arengera abafite ubumuga u Rwanda rwasinye ategeka ibihugu byose biyemera ko bigomba gushakira insimburangingo zirimo n’inkoni year ku bafite ubumuga bwo kutabona.
Mu Rwanda nta duka cyangwa inzu iyo ariyo yose icuruza inkoni Yera bikaba bigora abafite ubumuga kuyibona kuko bisaba ko zitumizwa hanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *