Iremezo

Hari abagore n’abagabo bo muntara y’amajyepfo bavuga ko batinyutse bakaba basigaye batanga ibitekerezo bitewe n’amasomo bakuye mumushinga wa

Hari abagore n’abagabo bo muntara y’amajyepfo bavuga ko batinyutse bakaba basigaye batanga ibitekerezo bitewe n’amasomo bakuye mumushinga wa Profemme Twese hamwe uvugako  burijwi rifite agaciro .numushinga Profemme Twese hamwe ivuga ko wamaze imyaka 5 kandi ukaba warazanye impinduka mumiryango wagezemo   Hari abagore bavuga ko batinyaga gutanga ibitekerezo ndetse no kugera ahari abantu benshi bikabagora  nyamara ngo nyuma yo kumenyako ijwi ryabo rifite agaciro ryagira icyo rihindura haba mumiryango yabo  bahisemo gutinyuka

Bigirimana Innocent wo mu Murenge wa kibangu mu karere ka Muhanga, nawe ahamya ko amahugurwa yahawe yatumye imyumvire ye ihinduka.

Yagize ati “Maze kumva ko buri jwi rifite agaciro nabonye ko igitekerezi cyangwa ikifuzo umugore azajya atanga mu rugo nacyo kigomba guhabwa agaciro kuko twabonye ko byose bizamura umuryango[…]ni byiza cyane kuko umugore n’umugabo bose bahuriza hamwe urugo rugatera imbere”.

Umuyobozi w’Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe, Kanakuze Jeanne d’Arc, yavuze ko uyu mushinga wazanye impinduka nziza mu muryango nyarwanda. avuga ko uyumushinga usigiye abahawe amahugurwa isomo rikomeye ryo kubasha kugira uruhare mu bibakorerwa, babashe gutanga ibitekerezo byabo, babashe kuvugana n’abayobozi babagaragarize ibibazo bihari n’impinduka bifuza, kugira uruhare cyane cyane mu bibakorerwa mu mihigo, itegurwa ry’ingengo y’imari

Yagize ati “Twakoraga amahugurwa tugirango tububakire ubushobozi[…]abagabo nabo bagendaga bitabira inama twagendaga dukora n’amahugurwa dukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina hari ingo nyinshi bagaragaje ko zahindutse”. ikindi ubu abahuguwe bafite ubushobozi bwo gutanga ibitekerezo munama bakagira nuruhare mwitegurwa ry’ingengo y’imari .

Umushinga “Buri jwi rifite agaciro” watangiye muri 2016 ukorera mu Ntara y’Amajyepfo mu Turere dutanu ari two: Kamonyi, Muhanga, Ruhango, Nyanza na Huye.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *