Iremezo

Hari abarokotse bifuza ko imanza zabakekwaho gukora jenoside bafungiye hanze zihutishwa

 Hari abarokotse bifuza ko imanza zabakekwaho gukora jenoside bafungiye hanze zihutishwa

abakekwaho gukora jenoside hari abafungiye hanze y’u Rwanda ariko inkiko zaho zikagenda biguruntege mukubacira imanza .kuri Uyu mubyeyi  uri mukigero cy’imyaka  85  avuga  ukuntu  yabyaye abana 9 ariko muri jenocide yakorewe abatutsi  bakamwicira abana 8 n’umuryango we wose ,icyakora ngo ikimubabaza kurusha ibindi ,ni ukuba  ataramenye abamwiciye abe ngo baburanishwe babihanirwe n’amategeko kuri we ngo kuba abakekwaho  gukora jenoside   bagafungwa ariko imanza zabo  ntizihutishwe nibintu bigoye kubyumva
njyewe mpora nibaza impamvu bariya bantu bakekwaho gusiga bishe abantu bafungiye hanze bataburanishwa ngo imanza zabo zirangire   maze tubone ubutabera,cyangwa ngo babohereze baze baburanuire inaha?leta nikore ibishoboka byose ibazane baburane “

zimwe mungaruka zitezwe mugihe abakekwaho gukora jenoside bataburanira igihe harimo kuba abatanga ubuhamya kubyabaye barimo gusaza abandi bagapfa cgw nabakekwaho bakaba bapfa bataraburana nibintu bamwe mubacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi bavuga ko biba babaza bagasaba ko imanza zakwihitishywa
nkanjye maze kugira imyaka 88 ubuse ibyabaye singenda mbyibagirwa koko ? imyaka ibaye myinshi abandi barapfuye kandi bapfanye amateka nubuhamya wenda bwari kuzifashishwa muri izo manza ,abo bakoze ibyaha se bo nibasaza bataburanye tuzaba tubonye ubutabera  leta muyitubwirire ibaburanishe vuba rwose.”
Umurungi Providence, umuyobozi w’ishami ry’ubutabera mpuzamahanga muri Miniteri y’ubutabera avuga ko kugeza ubu
kugeza ubu hari ibihugu byagiye biburanisha abakekwaho gukora jenoside yakorewe abatutsi  ibindi bikabohereza kuburanira mu Rwanda icyakora hari n’ibindi bisa nkibyinagiye bitabohereza ariko ntibanatere intambwe ngo bababuranishe, gusa  ibi bibaka ari kimwe mugisa nkumutwaro u Rwanda rukomeje kurwana nawo ngo  haboneke ubutabera Umurungi Providance yagize ati < ubabaye niwe ubanda urugi niko abanyarwanda bavuga ,twebwe nkubutabera dukora ibishoboka byose ,ariko ari ibihugu bitabyitaho ngo babohereze ariko hari nibindi bibohereza,ibindi bikababuranisha icyakora inzira ya dipolomasi ikakomeje ngo turebe ko abatarafatwa bafatwa bakagezwa mubutabera.>

Mu birego 93 urukiko Mpuzamahanga Mpanabyahanga rwashyiriweho u Rwanda rwasize rwakiriye, abagera kuri 62 bamaze kuburanishwa bahamwa n’ibyaha, barimo14 bagizwe abera, 8 boherezwa mu Rwanda naho 10 boherezwa mu bihugu byabafashe.

Hari gahunda kandi yo gukomeza gushishikariza ibihugu bigicumbikiye abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi kubageza imbere y’ubutabera bakaryozwa ibyo bakoze harimo n’inyandiko zo kubata muri yombi 1146 ubushinjacyaha bwohererehe ibihugu bisaga 33 byiganjemo ibyo muri Afurika ,kugeza ubu imanza zimaze gucibwa mumahanga ni 23 naho abagera kuri 23 boherejwe mu Rwanda kuhaburanira.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *