Iremezo

Herekanwe ibisasu bya Misiri mu karasisi kabaye mu Ijoro :Korea ya Ruguru

 Herekanwe ibisasu bya Misiri mu karasisi kabaye mu Ijoro :Korea ya Ruguru

Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 10 Ukwakira 2020, Korea y’ Amajyaruguru yakoze akarasisi ka gisirikare kitabiriwe na Kim Jong-un perezida w’iki gihugu.

Aka karasisi kakozwe mu rwego rwo kwizihiza imyaka 75 y’ishyaka ry’abakozi.

Korea y’Amajyaruguru ikunze gukoresha akarasisi mu kwerekana ibisasu bya misire bishya n’ibindi bikoresho bya gisirikare iba yagezeho. muri aka karasisi katabashije kwitabirwa n’uwo ariwe wese, bikaba bivugwa ko herekaniwemo ibisasu bya misire bishobora kwambvukiranya umugabane bizwi nka intercontinental ballistic missile (ICBM) mu cyongereza.

Aka karasisi kaherukaga gukorwa mbere y’imyaka ibiri, kakaba kanabaye mugihe habura iminsi mike ngo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika zakunze kutumvikana n’iki gihugu ku ikorwa ry’ibi bisasu, ngo habe amatora y’umukuru w’igihugu.

Korea y’Amajyaruguru yari itarongera kwerekana ibisasu bya misire kirimbuzi, kuva ubwo perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika na Perezida wa Korea ya Ruguru bahuriye mu mwaka wa 2018.

Igisirikare cya Korea ya Ruguru cyatangaje ko aka karasisi kabaye mu gicuku cya tariki ya 10 Ukwakira 2020, gusa impamvu bahisemo ko kaba mu ijoro ntago yatangajwe.

Nta binyamakuru bitari ibyo muri iki gihugu cyangwa abanyamahanga bari bemerewe kwitabira ibi birori.

Mu ijambo rye perezida Kim Jong Un yavuze ko Korea ya Ruguru izakomeza guha imbaraga igisirikare cyayo mu rwego rwo kwikingira abanzi.

Yavuze kandi ko yishimiye ko nta muturage wa Korea y’Amajyarugu urwaye cyangwa wanduye icyorezo cya COVID19.

Ati: “Nifurije ubuzima bwiza abantu bose bo ku isi yose bahanganye n’icyorezo cya corona virus.”

Nubwo agaragaza ko nta cyorezo cya COVID19 kiri muri iki gihugu, avuga ko igihugu cye kiteguye guhangana nacyo igihe cyose cyaba kihageze, kandi ko bakora ibishobika byose ngo. iki cyorezo gikumirwe.

Abahoboye gukurikirana ibi biro byabereye mu cyanya cyitiriwe Kim il Sung, bavuze ko herekanwe ibikoresho bihambaye bya gisirikare, binyuranamo aho haberaga akarasisi nk’uko ikinyamakuri BBC kibitangaza, ibi bikaba byerekanaga amavugurura ahambaye yakozwe muri iki gisirikare.
Ibi bikoresho birimo ibya radari bikoresho mu gucunga ikirere, ibimodoka bikomeye bya gisirikare ndetse n’ibisasu birimo ibya misire byambukiranya imigabane (ICBM).

Muri aka karasisi habanje kuza Pukguksong 4A, ubwato buterera misire mu mazi, hanyuma ikurikirwa n’igisasu kinini cyane kiraswa kure kiri mu modoka yacyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *