Iremezo

Hon. Frank Habineza asabye abayobozi ba RURA kwegura niba bananiwe kumanura ibiciro by’ingendo

 Hon. Frank Habineza asabye abayobozi ba RURA kwegura niba bananiwe kumanura ibiciro by’ingendo

Intumwa ya rubanda akaba n’umuyobozi w’ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), Hon. Frank Habineza, mu kiganiro Zinduka cyaciye kuri RadioTv10 kuri uyu wa 19 Ukwakira 2020, yasabye abayobozi b’urwego rw’igihugu ngenzuramikorere RURA, kwegura ku nshingano niba barananiwe gushyira mu bikorwa ibyifuzo by’abanyarwanda.

Ibi yabivuze nyuma y’uko abaturage bagaragaje ukutishimira cyane ibiciro by’ingendo byashyizweho n’iki kigo, bavuga ko bibogamye cyane kandi bibangamiye kubashoramari aho kuba barabikoze bagendeye ku bushobozi n’imvune z’abaturage, cyane ko bagigizwe4ho ingaruka z’ubukungu na COVID19.

Avuga kuri ibi biciro biri hejuru byashyizweho na RURA, Hon. Frank Habineza yagize ati: “Ntago bikwiye ko amafaranga y’ingendo yongerwa. Turasaba ko RURA yikosora ikamanura ibiciro. Ibi ntago tubyemera rwose.”

Hon. Habineza yunze murya Ingabire Marie Immaculée nawe wavuze ko ababajwe cyane n’ibyo RURA yakoze izamura ibiciro by’ingendo, ititaye ku mvune n’ubushobozi bwa rubanda, anagaragaza impungenge ko RURA ishobora kuzasenya leta kubera ibikorwa byayo bitarengera abaturage kandi bikaza kwitirirwa ko byakozwe na leta.

Frank Habineza yavuze ko agaereranije no kuba rubanda rwari rumaze igihe rudakora nk’ingaruka zo kurwanya COVID19, ndetse n’abakoraga bakaba batarakoraga uko bikwiye, no kuba kandi ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byaramanutse ku isi hose, ntacyo RURA yari gushingiraho izamura ibiciro by’ingendo maze igasonga ubukungu bwa rubanda bwari busanzwe bwarahungabanye.

Yahereye aho asaba RURA kwegura ku nshingano kuko yananiwe gushyira mu bikorwa ibyifuzo bya rubanda.
Ati: “Ndasaba abayobozi ba RURA kwegure niba bananiwe gukorera abanyarwanda. RURA ni abanyarwanda, batuye mu Rwanda kandi bakorera abanyarwanda, bazakora ibyo abanyarwanda bashaka. Niba batabikoze bakwegura.”

RURA yatangaje ibiciro bishya tariki ya 14 Ukwakira, bisimbura ibyo yari yarashyizeho mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka ubwo u Rwanda rwari ruhanganye cyane na COVID19.
Iki gihe mu ngamba zashyizweho mu kwirinda iki cyorezo harimo ko imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zizajya zitwara kimwe cya kabiri cy’abo zemerewe gutwara mu rwego rwo kugirango hashyirwemo intera hagati y’umugenzi n’undi.

Muri iki gihe ibiciro byagiye hejuru cyane, gusa abaturage barabyihanganiye kuko nta byari mu buryo bwo kugirango basaranganye igihombo na ba nyiri sosiyete zitwara abagenzi nk’imwe mu ngaruka za COVID19.

Ubwo inama y’abaminisitiri yateranye kua 12 Ukwakira 2020 yongeraga kwemerera imodoka gutwara umubare w’abagenzi bose 100% by’abicara ndetse na 50% by’abagenda bahagaze, rubanda rwariruhukije kuko bumvaga bagiye gutura umutwaro wo kwishyura ibiciro byo hejuru.

Gusa rubanda rwagaragaje ko rwatunguwe ndetse rutanashimishijwe n’ibiciro byo hejuru byongeye gutangazwa na RURA, dore ko hari n’aho ibiciro byiyongereye kurusha uko byari biri mbere imodoka zigitwara umubare muke hirindwa icyorezo cya COVID19.

Abaturage batangiye kwamagana ibi byakozwe na RURA, bamwe babinyujije ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane urwa twitter aho hashyizweho icyitwa Hashtag yo kwamagara ibi biciro yiswe #RURA4TransportFairness bahurizagaho ibitekerezo bamagana izamurwa ry’ibiciro by’ingendo, banagaragaza ko bigomba kongera gusubirwamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *