Iremezo

Huye: Umugabo atyaza umuhoro akawuraza ku musego, “ngo abwira umugore ko uzakora akantu”

 Huye: Umugabo atyaza umuhoro akawuraza ku musego, “ngo abwira umugore ko uzakora akantu”

Umugore utuye mu Mudugudu wa Kabakobwa, Akagari ka Musebeya mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye avuga ko ahohoterwa n’umugabo bikaniyongeraho kumubwira amagambo ateye ubwoba.

Anociatha Mundanikure w’imyaka 57 y’amavuko avuga ko amaze imyaka 15 irenga akorerwa ihohoterwa n’umugabo we bashakanye byemewe n’amategeko, aho yemeza ko hari ubwo bagura ifu y’akawunga akazana ivu akabivanga, bashesha ifu y’igikoma akazana umunyu akarundamo, agafata imyenda akayica indi akayijyana mu musarani akayijugunyamo.

Uyu mugore avuga ko umugabo we afata akadobo kavamo irangi agashyiramo inkari n’amazirantoki byagera mu gicuku akabisuka ku bana no kuri we (umugore).

Ngo hari ubwo bateka bajya nko kwahirira amatungo bagaruka bagasanga bimwe batetse yashyizemo ibikeri ubwo ibiryo bikamenwa n’ibindi.

Ati “Ibyo byose mbyereka abantu.”

 

Umugabo yafungiwe kumutema no kuroga abana…

Uyu muryango, umugore n’umugabo ngo babyaranye abana 11, mu mvugo y’umugore yumvikana yemeza ko umugabo mu kumuhohotera yafunzwe amezi abiri azira kuroga abana.

Nyuma yo gufungurwa, yongeye gutema uyu mugore we n’abana, noneho Urukiko rumukatira igifungo cy’imyaka ibiri, ariko aho aziye nabwo ngo akomeza kubahohotera.

Ati “Ku rwuriro rwe rw’uburiri haba umuhoro byagera nijoro akabyuka akawutyaza maze akavuga ngo egama aha muhoro wanjye uzakora akantu, naje kubiganiriza umuntu arambwira ngo hari ubwo uzasinzira usange yakwishe.”

Yakomeje agira ati “Ubu sinkirarana na we, aryama mu cyumba cye, nkaryama mu cyanjye ariko n’ubundi nta mutekano ngira.”

Ntitwabashije kubona Ruberangabo Cassien ushinjwa n’umugore we gukora biriya byose binagendanye ko hari amakuru avuga ko ubusanzwe nta telephone njyendanwa agira, gusa Daniel Nkeshiyaremye ushinzwe umutekano mu Kagari batuyemo yabwiye UMUSEKE ko guhohoterwa k’uriya mugore bimaze igihe.

Ati “Umugabo akenshi ahohotera umugore we n’abana, bo baranamuhunze barigendera ntibakiba mu rugo.”

Anociatha akomeza avuga ko ikibazo cye hari inzego z’ubuyobozi zikizi gusa hari ubwo banabunga ibyo umugabo yemereye imbere y’ubuyobozi akabita aho.

Cassien Dukundimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigoma avuga ko ubusanzwe iyo hari umuntu wafunzwe yarakoze ibyaha bamufasha gusubira mu muryango gusa ngo iyo akomeje kubikora hanabaho gukurikiranwa, ari na yo mpamvu avuga ko iki kibazo agiye kugikurikirana.

Ati “Turamenya, ese ibyaha yakomeje gukora ni ibihe? Nidusanga kandi ari ibyaha yagakwiye gukurikiranwa turakorana n’inzego zibishinzwe abibazwe.”

Uyu mugore avuga ko ihohoterwa yakorewe n’abana byabagizeho ingaruka mu mibereho ntibiga kandi nyamara atari kugenda amuhunga ngo abone aho kujya kuko yanagerageje kujya muri Uganda baramugarura, umugabo we icyo gihe baramufunga akavuga ko no guhabwa gatanya bitakemura ikibazo mu buryo burambye kuko ngo bakwegerana n’ubundi agahozwa ku nkeke.

Ati “Kereka bishobotse akajya kure, bityo inzego bireba zikwiye gukora iperereza basanga ibyo umugabo muvugaho ari ukuri akabihanirwa.”

Umugabo ngo yigeze gufungwa igihe kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

source :UMUSEKE .RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *