Iremezo

I Paris ;Biguma yahanishijwe Gufungwa burundu kubera gukora ibyaha bya jenoside

 I Paris ;Biguma yahanishijwe Gufungwa burundu  kubera gukora ibyaha bya jenoside

I Paris :  Biguma  yahanishijwe  gufungwa burundu

Murukiko rwa rubanda  ahaberaga  urubanza rwa Hategekimana Philipe Uzwi nka nka Biguma kuri uyu wagatatu nibwo urubanza rwe rwashyizweho akadomo maze ahanishwa gufungwa burundu.

Biguma wari umuyobozi wungirije wa Jandarumori i Nyanza mu yahoze ari Perefegitura ya Butare ubu akaba ari mu karere ka Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda. Yaramaze imyaka aba mubufaransa ariko yarahinduye amazina yitwa Philipe Manier ,

 Biguma yari akurikiranyweho ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, birimo kugira uruhare mu bwicanyi bwabereye ahantu hatandukanye muri Nyanza, gushyiraho  za bariyeri mu duce dutandukanye twa Nyanza, urupfu rw’Abatutsi bagera ku 10 000 biciwe i Nyamure, n’abagera kuri 300 biciwe i Nyabubare na Nyamiyaga (Rwabicuma) no kugira uruhare mu nama zagiye zitegura zikanashyira mu bikorwa jenoside yakorewe Abatutsi. Hategekimana yahungiye mu Bufaransa nyuma ya jenoside, abona ibyangombwa nk’impunzi ndetse mu 2005 ahabwa ubwenegihugu akoresheje izina rya Philippe

urubanza rwatangiye kuwa gatatu tariki 10 Werurwe 2023, mu rukiko rwa rubanda rw’i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa.

Inkuru :Juventine Muragijemariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *