Iremezo

I Paris Bucyibaruta yavuzeko atigeze yifuza ko akababaro kagera ku batutsi muri Gikongoro

 I Paris  Bucyibaruta yavuzeko  atigeze  yifuza ko akababaro kagera ku batutsi muri Gikongoro

 

Kuri uyu wakabiri  urubanza rwa Bucyibaruta Laurent wahoze ari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro ucyekwaho uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi i Murambi, i Kibeho, i Kaduha no ku Cyanika…
Bucyibaruta wabaye  perefe wa Gikongoro ubwo yahabwaga umwanya ngo agire icyo avuga kubyaha ashinjya  yatangiye as humura maze agira ati “mbashimiye ko mumpaye akanya ko kuvuga kuri uru rubanza rumaze amezi 2 , Nagira ngo mbwire abacitse ku icumu ko bitigeze binjyamo mu kubatererana ku bicanyi, nahoraga nibaza nti nabafasha nte? Ni ibibazo no kwicuza  bimporamo muri iyimyaka  28. Bucyibaruta yavuzeko atigeze yifuza akababaro kagera kubatutsi ba Perefegitura ya Gikongoro.ati “ Ariko ukuri sinigeze nifuriza akababaro abatutsi ba ,Gikongoro , sinigeze mbasha kubafasha n imiryango n inshuti zabo, ariko sinigeze nifuza kubaha abicanyi. Yongeyeho ko guhari Ariko Uko atigeze yifuriza abatutsi akababaro ati “ Ukuri kuri jyewe sinigeze nifuza ko bababara, sinigeze nifatanya n’bicanyi, sinigeze nifuza izo ibyo bibi . Uyu munsi kandi hategerejwe, icyemezo afatirwa n ‘urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa. Ni icyemezo gitangazwa mu masaha ari imbere. Abagize inteko iburanisha ubu bari mu mwiherero, baratora niba, babona yaragize uruhare muri jenoside cyangwa niba ntarwo, nyuma hatangazwe igihano mu gihe baba babonye hari uruhare rumuhama.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *