Iremezo

I Paris  : Umutangabuhamya yavuzeko Biguma yamukoresheje jenoside yakorewe abatutsi

 I Paris  : Umutangabuhamya yavuzeko Biguma yamukoresheje jenoside yakorewe abatutsi

Mugihe urubanza rwa HATEGEKIMANA Phillipe uzwi nka Biguma rukomeje kubera  murukiko rwa Rubanda Mubufaransa , kuri uyu wakane ,batangiye bumva  umutangabuhamya wari  I Kigali mu Rwanda hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga , perezida w’uburanisha  yatangiye abaza ,umutangabuhamya niba  hari icyo apfana  na Biguma maze undi arabihakana ko ntacyo bapfana ,amubajije niba HATEGEKIMANA Phillipe  yaramukoresheje  cyangwa se akaba yaramukoreraga undi yabihakanye avuga ko atamukoreye ,ahubwo ko Biguma yamukoresheje jenoside yakorewe abatutsi .ikindi uyumutangabuhamya  ,yagarutseho  ni ukuba Biguma ubwe yarasahuye imitungo irimo inka na televiziyo byo  kwa Theoneste Simuguma .uyumutangabuhamya kandi yemeje ko Biguma hari abantu yishe .

Perezida w’iburanisha yamubajije icyo avuga kuri ururubanza maze ati < Ati Mbere na mbere ndashaka kubabwira uko Biguma yishe umuryango wa Simugoma n’abana be. Ikindi n’uko batujyanye Nyamiyaga Biguma yaro amaze kurasa, tuyijyana mu ruzi rwa Mwogo. Icyo gihe abo bantu bari bahungiye ku Gasozi ka Nyamiyaga… Yaje kutuvana kuri bariyeri.>

Uyu mutangabuhamya warusanzwe uzi BIGUMA na mbere yuko jenoside yakorewe abatutsi itangira ,yahamije ko Biguma yari umugabo mugufi kandi w’inzobe ndetse unabyibushye  ,kuko ngo yajayaga aza kureba muramuwe ,

Ikindi yavuze murukiko ni uko  Biguma ubwe  yagiye kwica abantu bari bahungiye ku musozi wa  Rwabicuma  abo batutsi bari bananiye interahamwe birwanaho.

Undi uyumutangabuhamya yashinje Biguma kumwica ni umusore  witwaga  Nzeyimana

Umutangabuhamya ati <undi muntu biguma yishe ni umusore witwaga Nizeyimana wirutse aca haruguru ya Komini, yiruka ageze ku biti bya Avoka Biguma aramurasa. Ibi nabibonye n’amaso yanjye , kuko bari baduhamagaye ngo twimure Bariyeri ngo tuyijyane Bugaba aha  Rero twahise tujya kuri bariyeri ya Bugaba

kubera ko abagore bacu bagiraga ubwoba ko abatutsi bahunze baza bakabica >.

 Mu batangabuhamya bakomeje kuvuga muri uru rubanza, hateganyijwe abagera ku ijana ariko abagera kuri 4 barapfuye harimo n’uwapfuye tariki 9 Gicurasi bucya urubanza rutangira. Philippe uzwi nka Biguma akurikiranweho ibyaha byo kurimburwa Abatutsi barimo n’uwari Burugumesitiri wa Ntyazo, Abatutsi bajyanwe mu nkambi ya Nyabubare no ku musozi wa Nyamure.

Inkuru :Muragijemariya Juventine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *