Iremezo

I Paris :umutangangabuhamya yavuzeko yahondaguwe bitewe n’uwari su perefe HAVUGA

 I Paris :umutangangabuhamya yavuzeko yahondaguwe bitewe n’uwari su perefe HAVUGA

Mu rukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, Bucyibaruta Laurent wahoze ari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na jenoside yakorewe abatutsi  Bucyibaruta yaje  yambaye ishati y’umweru udakeye , yamaboko maremare, n ipantalon y’ icyatsi kijya kwijima, inkweto zo zari umukara, amadarubindi ntajya yakuramo, iruhande rwe hari agacupa gato k ‘amazi. afite impapuro nyinshi ziri kandi  zidafatanye, Kuri uyu wambere urukiko rukomeje kumva ubuhamya bufitanye isano n’ubwicanyi bwakorewe ku ishuri ry’imyuga rya ETO Murambi. Hateganyijwe abatangabuhamya bane bose baza gutanga ubuhamya hifashishijwe ikoranabuhanga bari i Kigali

umutangabuhamya umwe   yavuzeko yiboneye n’amaso ye uwari su perefe wa gikongoro HAVUGA ndetse ngo uyu Havuga yanategetseko akomeza gukubitwa ubwo  hari uwari ugiye kumuhungisha ,ati <uwari Sous prefet Havuga, naramwiboneye n amaso yanjye, si inkuru mbarirano.>

Ati <Twaharaye ijoro rimwe, bukeye ku cyumweru, nko muma saa cyenda batujyana i Murambi, ngo niho bari buturindire, kuko ari ho hanini. Twahamaze iminsi , nyuma badufungira amazi. twarahagumye, inzara n inyota biratwica, umunsi umwe padiri aduha umuceli, bahita badutera, ntitwanabashije kuwurya. hari tariki 20 ari kuwa 3, nko muma saa cyenda y ,igicuku, twumva induru ziravuze, bumaze gucya adusesekaramo batangira gutemagura abantu, abana babacamo kabiri, ababyeyi, babacaga amaboko, amaguruAvuze ko aho yari ari baciye urugi hinjira umugabo ukomoka muri Kamiro, batangira gutemaguraabantu, nari mpagaze mpetse umwana nabuze uko ndyama mpetse umwana, hanyuma uwomugabo avuga komuramukazi we, ababuza kumpondagura. Avuga ko yari azi umuryango we ari we atamuzi neza. nahise nsohoka mpetse umwana, ngeze hanze nkubitana na sous prefet Haguma, arambaza ngo ndajya he? wa mugabo asubiza sous prefet ati “uyu ni umuhutukazi”. amubaza izina rya se ararimubwira, amusubiza ko uwo atigeze aba umuhutu. bahise bansubiza inyuma, batangira kumpondagurana n ‘umwana mu mugongo, bankubise ibitugu n’ uyu munsi biracyangiraho ingaruka. umwana bamunkuye mu mugongo

Bucyibaruta Laurent wahoze ari Perefe wa Perefegitura ya Gikongor afite w’imyaka 78 akurikiranywe n’ubutabera bw’u Bufaransa ku byaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu. Rugomba kwemeza niba yaratanze itegeko ryo kwica abatutsi muri Perefe yayoboraga ariyo Gikongoro.

 

INKURU MURAGIJEMMARIYA Juventine

 

 

 

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *