Iremezo

I Paris umwe mubunganira abaregera indishyi murubanza rwa Bucyibaruta ntiyumva ukuntu Bucyibaruta bariyeri yavuga ko zitari zigamije gufata abatutsi

 I Paris umwe mubunganira  abaregera indishyi murubanza rwa Bucyibaruta ntiyumva ukuntu Bucyibaruta  bariyeri  yavuga ko zitari zigamije gufata abatutsi

Urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa kuri uyu wa kane rwakomeje kuburanisha Laurent Bucyibaruta wabaye perefe wa Gikongoro ,murukiko batangiye bumva abunganira abaregera indishyi batanga imyanzuro yabo mu rubazna rwa Laurent Bucyibaruta. Umunyamategeko wabimburiye abandi ni Me Gille Paruelle. yatangiye yibutsa urukiko ko mu gihe rwatangiraga kuburanisha Laurent Bucyibaruta tariki ya 9 y’ukwezi kwa gatanu ibihumbi n’ibihumbi by’abatutsi bari baramaze kwicwa mu Rwanda no muri perefegitura ya Gikongoro yayoborwaga na Bucyibaruta byumwihariko/

Yavuzeko  I Kibeho hiciweabatutsi , hagati ya tariki 14 na 15 mata,Murambi ,Cyanika na Kaduha tariki 21 yongeye ko  abapadiri n’abafungwa muri gereza ya Gikongoro tariki 22 mata n’abanyeshuri bo murii Marie Merci i Kibeho tariki ya 7 gicurasi 1994.Me Paruelle yagize ati <mu gihe cy’amezi abiri mumaze muburanisha urubanza abatutsi bagera kuri miliyoni bari baramaze kwicwa mu Rwanda>

Me Paruelle abwiye urukiko ko uru rubanza rufite agaciro kanini nubwo rutigeze ruvugwa cyane mu itangazamakuru ry’uBufaransa kimwe nuko mbere ya jenoside amazina nka Kibeho,Murambi,Cyanika na Kaduha atari yarigeze avugwa na gato mu itangazamakuru mpuzamahanga. Nubwo bimeze bitya ariko uru rubanza rufite agaciro kuko rubaye hagiye gushira imyaka hafi 30 abarokotse jenoside yakorewe abatutsi  bategereje ubutabera, yabibibukijeko iyo barimo  kuburanisha  umuntu wari perefe, abarokotse batizeraga ko azaburanishwa kubera ko yari yarahunze U  Rwanda.

Me Paruelle yabwiye urukiko ko   jenoside yakorewe abatutsi yatangiye tariki 7 mata 94 yari yarateguwe ndetse ikanakorerwa igerageza mbere ya 1994 mu bice binyuranye birimo cyane cyane nka Bugesera iherereye mu birometero bike uvuye i Kigali. Ati<jenoside yarateguwe kandi mu buryo bukomeye kuko n’inzego z’ubutegretsi mu Rwanda zari zubakitse neza mu Rwanda.

Yibukije abari mu rukiko ko Perefe mu Rwanda rwa 1994 yari umuntu ukomeye kandi fite ububasha, ati  <yari nka perezida wa repubulika muri perefgitura ye kandi yaravugaga akumvwa, yari umuntu ufite icyubahiro kandi ugera hose ni yo mpamvu na Laurent Bucyibaruta yabashije kuva ku Gikongoro akajya i Kigali tariki 11 mata 1994 mu nama ya guverinoma mu gihe abandi baturage batagendaga. >

Me  Me Gille Paruelle. Yageze aho yibaza ibibazo  ati < ndashaka rero kwibaza ibi bibazo. ni gute nka Laurent Bucyibaruta yatubwira ko bariyeri zitari zigamije gufata abatutsi, ni gute twakwemera ibyo avuga ko atigeze abona abantu biciwe kuri izo bariyeri, ni gute twakwemera ibyo avuga ko ari kuri perefegitura atashoboraga kureba i Murambi ? ni gute twakwemera ko tariki 21 mata atashoboye kujya i Murambi ahantu hiciwe ibihumbi hafi 50 mu munsi umwe gusa?>

Me Me Paruelle yasoje abwira urukiko ko  amateka asharira abaregera indishyi yunganira banyuzemo mu gihe cya jenoside uburyo biciwe abantu benshi nubwo barokotse bakaba bahorana ibikomere batewe n’ayo mateka, <ati ni mu izina ry’abo bose mbasaba kugaragaza ukuri, mu cyemezo muzafata muzatekereze abarokotse bategereje ubutabera

 

Urubanza rwa  Laurent Bucyibaruta  rurimo  kubera I Paris mu Bufaransa ,ashinjwa ibyaha bya jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyoko-muntu.byabereye mucyahoze ari perefegitura ya Gikongoro ;

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *