Iremezo

I Paris uwunganira Muhayimana Claude agiye kujurira kuri Uyu wagatanu

Uwunganira Muhayima Claude ushinjwa uruhare muri jenoside  yakorewe abatutsi yatangajeko agiye kujurira kuri Uyu wagatanu
,ni nyuma yuko , urukiko rwamuhamije ibyaha by’ubufatanyacyaha muri Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, agahanishwa imyaka 14 y’igifungo. Ni mu gihe ubushinjacyaha bwari bwamusabiye imyaka 15 y’igifungo.icyakora uwunganira Mumategeko Claude Muhayimana ,Me Philippe Meilhac ,unamaranye nawe  imyaka 10 amwunganira yavuze ko bagomba kujurira.kuri Uyu wagatanu ,ati “Tugiye guhita tujurira kuko umukiriya wanjye hari ibyamuhamamijwe tutemera “
Ururubanza rwatangiye  kuva tariki 22 Ugushyingo kugera kuri uyu wa 16 Ukuboza 2021 aho urukiko rwamuhamahimije  ibyaha yakoreye  mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye habaye akarere Ka Karongi
Mu isomwa ry’uru rubanza, ubwo Muhayimana Claude yakatirwaga imyaka 14 y’igifungo, urukiko rwatangaje ko mu gihe yaba atishimiye imikirize y’urubanza afite gusa iminsi 10 yo kuba yajuririra icyemezo cy’urukiko.

Muhayima Claude abaye umunyarwanda wa kane uburaniye mubufaransa

, Muhayimana yahungiye mu Bufaransa aba ari naho atura ndetse mu 2010 ahabwa ubwenegihugu.
Mu 2014 yatawe muri yombi nyuma y’iperereza ryari rimaze umwaka rimukorwaho kuva ubwo Ihuriro ry’Imiryango iharanira ko abagize uruhare muri Jenoside bakurikiranwa (CPCR) yamutangiraga ikirego mu 2013.
Mu 2015 yararekuwe asubira aho atuye mu Mujyi wa Rouen uherereye mu Majyaruguru y’u Bufaransa, afungishijwe ijisho.icyakora Ubu bakimara kumukatira yahise afatwa ajya gufungwa. Mugihe umunyamategeko we yajuriye kuri uyuwagatanu

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *