Iremezo

Ibibazo bya Mali byaba bigiye kubonerwa umuti? Louise Mushikiwabo yohereje intumwa ya OIF

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa Madamu Louise Mushikiwabo yohereye Bwana Cheikh Tidiane Gadio muri Mali kujya guhagararira uriya muryango mu bikorwa byo gusuzuma uko amahoro agarurwa muri Mali.

icyemezo cya Mushikiwabo cyo kohereza uriya mu ‘diplomate’ muri Mali kije gishyira mu bikorwa umwanzuro wafatiwe mu nama idasanzwe ya OIF yabaye taliki 25, Kanama, 2020.

Uriya mwanzuro wavugaga ko OIF(Organisation Internationale de la Francophonie) ugomba kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa by’amasezerano yasinywe hagati y’ingabo zahiritse ubutegetsi bwa Ibrahim Bubacar Keita n’intumwa zo muri CEDEAO.

Bwana Cheikh Tidiane Gadio azagirira urugendo i Bamako mu minsi mike iri imbere, akazaba ayoboye itsinda ririmo Nadia El Yousfi na Ambasaderi wa Maroc muri Nigeria,  Bwana Moha Oauli Taqma n’abandi.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *