Iremezo

Ibikorwa bya siporo byakomorewe mu Rwanda

Nyuma y’amezi asaga atandatu ibikorwa byose bya siporo birimo imikino itandukanye ihuza abantu benshi bihagaritswe mu kwirinda ikwirakwira ry’Icyorezo cya COVID-19, Minisiteri ya Siporo yatangaje ko bigiye gusubukurwa.

Itangazo ryo ku wa 26 Nzeri 2020 ryashyizweho umukono na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, rivuga ko ibikorwa bya siporo byemerewe gusubukurwa guhera kuri uyu wa Mbere, tariki ya 28 Nzeri 2020.

Ni icyemezo cyafashwe nyuma yo gusuzuma ingamba zatanzwe n’amashyirahamwe y’imikino itandukanye mu Rwanda yerekana uko yiteguye kwitwara mu gihe cy’isubukurwa ry’imikino mu myitozo no mu marushanwa.

Rikomeza riti “Ishyirahamwe ritegura ingengabihe y’amarushanwa n’imyitoxo rirasabwa kubanza kubishyikiriza MINISPORTS ribisabira uburenganzira rikabanza kubuhabwa.’’

Amashyirahamwe kandi yibukijwe ko ingamba zo kwirinda COVID-19 zikwiye kubahirizwa mu gihe cyose amakipe agiye gukora imyitozo n’aho bakorera hagashyirwaho ingamba zo kwirinda kugira ngo ubuzima bw’abakinnyi n’abandi bose bubungwabungwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *