Iremezo

Ibiri ku murongo w’ibyigwa mu nama y’abakuru b’ibihugu byo mu karere

 Ibiri ku murongo w’ibyigwa mu nama y’abakuru b’ibihugu byo mu karere

Kuri uyu wa Gatatu, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, araza kuyobora inama y’abakuru b’ibihugu bo mu karere iza kuba hifashishijwe ikoranabuhanga nyuma y’aho icyifuzo cy’uko yabera i Goma kidatoranyijwe kubera impungenge z’icyorezo cya Coronavirus.

Muri iyi nama, abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, RDC, Uganda, u Burundi na Angola baraza kuba baganira ku ngingo ebyiri z’ingenzi arizo ibibazo by’umutekano mu Karere n’ibijyanye n’ubufatanye mu iterambere.

Kugeza ubu, ntabwo haratangazwa niba abakuru b’ibihugu bose uko ari batanu baza kwitabira. Hari amakuru avuga ko Perezida mushya w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, n’uwa Angola, Joao Lourenço, bataremeza ubwitabire bwabo.

Ku rundi ruhande, bivugwa ko Perezida Kagame w’u Rwanda, Félix Tshisekedi wa RDC na Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda bamaze kwemeza ko baza kwitabira iyi nama.

Kuri uyu wa Kabiri habaye inama y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga baganiriye bifashishije ikoranabuhanga ry’amashusho bategura inama y’abakuru b’ibihugu.

Iyi nama ni umwanya mwiza ku bakuru b’ibihugu bo mu karere kugira ngo bashakire hamwe umuti w’ibibazo by’umutekano muke bimaze igihe mu Burasirazuba bwa RDC.

Muri Gicurasi umwaka ushize, u Rwanda, RDC na Angola byemeranyije ubufatanye mu gushakira umuti ibibazo by’umutekano bivugwa mu karere k’ibiyaga bigari no gufatanya mu bijyanye n’ubukungu.

Icyo gihe abakuru b’ibihugu uko ari bitatu biyemeje gufatanya mu gushaka umuti w’ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri RDC, ndetse no gukorana n’abandi bayobozi bo mu karere mu kugishakira umuti.

Aba bayobozi biyemeje kandi kongerera ingufu Inama Mpuzamahanga y’akarere k’ibiyaga bigari (ICGLR), kuko ari yo nzira nziza yo gukemura ibibazo byo mu karere, ndetse baniyemeza gukora ibishoboka byose kugira ngo imyanzuro bafashe ishyirwe mu bikorwa n’impande zose.

IGIHE.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *