Iremezo

IBUKA iravuga ko yishimiye kuba Felicien Kabuga azazanwa I Arusha.

Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu mu Rwanda IBUKA uravuga ko wishimiye kuba Felicien Kabuga agiye  gushyikirizwa Urukiko Mpuzamahanga I Arusha.

Urukiko rusesa imanza rwo mu Bufaransa nirwo  rwemeje ko Kabuga Félicien ufatwa nk’umucurabwenge wa jenoside yakorewe abatutsi .

yakorewe Abatutsi mu 1994, ashyikirizwa Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (IRMCT), ngo abe arirwo ruzamuburanisha.

I umwanzuro watangajwe kuri uyu wa Gatatu, wasuzumwaga nyuma y’uko Urukiko rw’Ubujurire rw’i Paris rwaherukaga kwemeza ko Kabuga yohererezwa uru rwego rukorera i La Haye mu Buholandi na Arusha muri Tanzania.

Kabuga n’abavoka be bahise bajurira bavuga ko akwiye kuburanira mu Bufaransa, kubera ubuzima bwe butameze neza.mukiganiro iremezo.rw yagiranye n’umunyamabanga wa IBUKA AYISHAKIYE Naphatal yavuze ko nka IBUKA bishimiye uyumwanzuro ,kuko bishobora korohera abashaka gukurikirana ururubanza kuko hariya ari hafi , yagize ati <nibyiza ko azaburanira Arusha kuko hariya nihafi nubwo twakwifujeko rwazanwa mu Rwanda ,ariko nahariya sikure cyane,kuko abatangabuhamya bashobora kujyayo bitabagoye cyane

Abajijwe kukuba uru rukiko niba barufitiye icyizere ,cyane ko mubihe  byashize ,IBUKA yagiye igaragaza kutishimira ko uru rukiko hari abo rwarekuraga rwabagize abere , yavuze ko kuri iyinshuro barwizeye ,kuko umucamanza  ukuriye IRMCT Camel Agius, bamwizeye kuko  atandukanye nuwahahoze,ariwe Theodor Melon, wagiye arekura bamwe mu bahamijwe ibyaha bya Jenoside bataranakora 2/3 by’ibihano bakatiwe.

Ku bantu 96 baburanishijwe n’icyahoze ari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), 61 ni bo bahamijwe ibyaha, muri aba 31 baracyarangiza ibihano bakatiwe, mu gihe 22 barangije ibihano bakatiwe. Abandi umunani bapfuye batararangiza ibihano byabo.

Hari kandi abandi 14 bagizwe abere. Urwo rukiko kandi rwohereje abandi 10 kuburanira mu Rwanda.

Kabuga w’imyaka 87 yafatiwe mu gace ka Asnières-sur-Seinemu Bufaransa, ku wa 16 Gicurasi 2020.Ashinjwa ibyaha bikomeye bya jenoside yakoze nka Perezida wa Komite yashinze radiyo RTLM (Radiotélévision Libre des Mille Collines) guhera muri Mata 1993, n’ibyo yakoze nka Perezida wa Komite y’agateganyo y’Ikigega cyo kurengera igihugu kuva gishingwa muri Mata 1994.Ni ibyaha birindwi birimo jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside, guhamagarira abantu mu buryo butaziguye kandi mu ruhame gukora jenoside, ubwinjiracyaha bwa jenoside, ubwumvikane bugamije gukora jenoside, gutoteza no gutsembatsemba.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *