Iremezo

Ibuka n’Inteko Ishinga Amategeko, byagaragaje impungenge ku nzobere zizafasha u Bubiligi gucukumbura uruhare rwabwo mu bukoloni

Inteko Ishinga Amategeko y’Ububiligi iherutse gushyira hanze amazina y’inzobere zizafasha iyo Komisiyo idasanzwe arimo, Laure Uwase ushinjwa n’u Rwanda kuba mu bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe.

Ati: “Muby’ukuri icyo twabonaga muri ririya tsinda, ni uko bari abantu bashishikajwe no kumenya ukuri kandi bakakugaragaza uko kuri, ariko kubona haragiyemo umuntu uhakana akanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ibintu biteye impungenge.”

Impuguke mubijyanye na politike mpuzamahanga Ismael Buckanan avuga ko muri iyi komisiyo yashyizweho n’Ububiligi, harimo n’abandi bahakana bakanaphobya Jenoside yakorewe Abatutsi batari Abanyarwanda, bityo ngo kuba hiyongereyeho uyu munyarwandakazi,ngo ni ibintu biri ku yindi ntera kuburyo abona bisaba kuganirwaho n’impande zombi.

Uyu Laure washyizwe muri iyi komisiyo y’Ububiligi, Ibuka yatubwiye ko akomoka kuri Anastase Nkundakozera, wahamijwe n’Inkiko Gacaca ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda nayo yashimye igitekerezo cyo gushyiraho iyo Komisiyo kuko igamije kugaragaza ukuri ku mateka ahuriweho n’ibihugu byombi hagamijwe ejo heza mu bwubahane, ariko nayo igaragaza amakenga ku musaruro w’iyi komisiyo bitewe n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bayirimo.

Yasohoye itangazo rivuga ko ihangayikishijwe n’uwashyizwe mu nzobere kandi azwiho gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yanditse imenyesha Inteko Ishinga Amategeko y’Ubwami bw’u Bubiligi ko ishingiye kuri ibi byavuzwe, ikemanga umusaruro w’ibizava mu kazi ka komisiyo idasanzwe.

Gusa nanone Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yagaragaje ko ifite ubushake bwo gukomeza gutsura umubano hagati yayo n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi.

U Bubiligi bwakolonije u Rwanda rwitwa indangizo yabwo mu 1922–1962, nyuma y’aho rwambuwe Ubudage bwarukoronizaga nyuma yo gutsindwa intambara ya Kabiri y’Isi. Muri icyo gihe amateka akagaragaza ko ari bwo ivanguramoko ryigishijwe cyane rikinjizwa no mu biranga abantu n’imitegekere y’igihugu, byabyaye amacakubiri yaje no kubyara Jenoside yakorewe Abatutsi yaje kuba rurangiza mu mwaka wa 1994.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *