Iremezo

Ibyihariye kuri Barore Cléophas umaze imyaka 25 mu itangazamakuru abihuza no kuba Pasiteri

 Ibyihariye kuri Barore Cléophas umaze imyaka 25 mu itangazamakuru abihuza no kuba Pasiteri

Barore Cléophas, ni umwe mu banyamakuru bakunzwe kubera ijwi rye rinogera amatwi ya benshi, uretse kuba akoresha iri jwi mu makuru no mu biganiro bitandukanye anafite uburambe mu mwuga w’itangazamakuru ndetse akaba ari n’umupasiteri.

Uyu mugabo wavukiye muri Gicumbi akaza kubana n’umuryango we i Rwamagana, kuri ubu uretse kuba umunyamakuru ni n’umukozi w’Imana ukorera umurimo muri ADEPR.

Ni umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura ndetse akaba by’umwihariko ari umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA akazi amazeho imyaka isaga 25.

Barore yigeze gutangaza ko ubu bunararibonye yabukuye mu kuba yarize mu kigo cy’abihayimana cya IFAK na kaminuza, dore ko yatangiye kwiga yizeye kuzaba umupadiri bikarangira akundanye n’umukobwa watumye ahindura icyerecyezo.

Kuri ubu akaba yubatse afite umugore n’abana batandatu yabyaranye n’uwo bakuranye banaturanye.

Iyo muganira akubwira ko ku wa 5 Mutarama 1995, aribwo yabonye ibaruwa imwemerera kuba umukozi w’Ikigo cy’itangazamakuru mu Rwanda (icyahoze cyitwa ORINFOR).

Yakoze igihe kinini muri Radio Rwanda, akora mu ishami ry’amakuru ndetse aza no kuba umuyobozi w’agashami k’amakuru nyuma aza kuba umunyamakuru mukuru [Editor] wa Radio na Televiziyo mu gihe cy’agateganyo.

Mu biganiro yakoze muri RBA, akenshi byibanda kuri politiki n’ubuzima rusange bw’abanyarwanda ariko hari icyamamaye cyane kitwa ‘Makuruki mu binyamakuru’, ndetse n’icyo akora ubu kitwa ‘Isesenguramakuru’.

Reba hano ikiganiro twagiranye na Barore

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, yavuze ko urugendo rw’itangazamakuru arumazemo igihe kinini kandi yungukiyemo byinshi cyane nawe yishimira nk’umuntu.

Mu mwuga we w’itangazamakuru yakoze ibikorwa byinshi ndetse n’ibihembo yagiye atwara ni byinshi ariko akaba afite n’umwihariko w’uko amaze kugirana inshuro zirenze imwe ikiganiro imbona nkubone n’Umukuru w’Igihugu.

Aganira na Ukwezi TV, yavuze ko kugirana ikiganiro na Perezida Kagame ari ikintu gikomeye avuga ko yagezeho n’ubwo we atari azi ko igihe kizagera ngo agirane ikiganiro n’umuntu ukomeye nka Perezida.

Yakomeje agir ati “Iyo ari umutumirwa w’ikirenga, birakurenga ushobora no kuryama ugashiduka wasinziriye ukabyibagirwa ugashiduka amasaha yarenze. Ufite ikiganiro nka kiriya n’umuntu ukomeye, ukimara kubyumva ko ari wowe uzagirana ikiganiro nka kiriya uhita utangira kubyitegura, mbese niho ubwenge n’umutima wawe ubyerekeza.”

Muri Werurwe 2012, nibwo Barore yimitswe nka Pasitori mu Itorero rya Pantekote mu Rwanda, ADEPR.

Avuga ko kuba ari umupasiteri bitamubuza gukora itangazamakuru kinyamwuga kandi akamenya n’ibindi bikorwa bitandukanye bibera mu gihugu.

Ati “Umunyamakuru mwiza ni utagira ubute mu kumenya, kumenya ntacyo bitwara, umenye ko mu Rwanda hari amakipe cumi n’angahe mu cyiciro cya mbere cya shampiyona ntabwo byambuza kuba pasiteri, menye ko mu ikipe runaka harimo ibibazo ntabwo byambuza kuba pasiteri.”

Yakomeje agira ati “Menye ko urubyiruko ruri kujya mu birori bakajya kururaza muri stade ntabwo byambuza kuba pasiteri, yewe menye ko utubari dufunze natwo dutakamba ngo badufungurire ntabwo byambuza kuba pasiteri… Ibyo kubimenya ni amakuru, urayamenya uko uyitwaramo ni ikindi.”

Barore avuga ko hari abantu benshi baba batekereza ko kuba ari pasiteri atagakwiye kuba yamenya ibijyanye n’imikino cyangwa imyidagaduro cyangwa ngo abe yamenya aho utubari tubarizwa cyane ko aho anyura ajya ku kazi haba hari utubari n’ibindi bikorwa byose.

Uyu mugabo avuga ko intwaro ikomeye ishobora gufasha abakiri bato bashaka kwinjira muri uyu mwuga, kujijuka , kujijukirwa ndetse no gushirika ubute.

Ati “Uyu mwuga usaba kumva, usaba ubukerebutsi bwo kuba wakumva ibintu by’amasaha ane ukabikoramo impinankuru y’ikiganiro cy’iminota ibiri.”

“Urumva umuntu wiriwe mu nama ukamubwira kugukorera inkuru y’iminota ibiri, ntabwo uwo muntu ari umuntu woroshye kandi ugira ubunebwe.”

Barore Cleophas kandi agira inama abanyamakuru by’umwihariko abakiri bato kwibuka ko umwuga wabo ukomeye kandi akenshi usaba ubwitange no kuwukunda kuko hari n’ubwo bazabikora batanahembwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *