Thursday, December 2, 2021

Ibyiza n’akamaro ko kurya indagara, injanga

INKURU ZIKUNZWE

Ikigo NESA kirihanganisha abakosoye kibizeza guhembwa vuba

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini no kugenzura amashuri (NESA) arizeza abarimu bakosoye ibizamini bya Leta ko amafaranga bakoreye azaba yabagezeho mu cyumweru kimwe...

Huye: Umugabo atyaza umuhoro akawuraza ku musego, “ngo abwira umugore ko uzakora akantu”

Umugore utuye mu Mudugudu wa Kabakobwa, Akagari ka Musebeya mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye avuga ko ahohoterwa n’umugabo bikaniyongeraho kumubwira amagambo...

Hon. Frank Habineza asabye abayobozi ba RURA kwegura niba bananiwe kumanura ibiciro by’ingendo

Intumwa ya rubanda akaba n’umuyobozi w’ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), Hon. Frank Habineza, mu...

Ibiribwa byongera amasohoro ku bagabo

mpuguke mu by’ubuzima zihamya ko kongera amasohoro no kugira amasohoro afite ubuzima byongera amahirwe yo kubyara, usibye kuba byongera umunezero hagati y’umugabo ugeze igihe...
Injanga, indagara (bikomoka ku giswahili dagaa), kapenta, omena ni ubwoko bw’amafi mato cyane (silver fish) akunze kuribwa yumishijwe. Ni ifunguro usanga mu ngo nyinshi, rikaba ifunguro rifasha abana bazahajwe n’imirire mibi, rikaba ryiza kurijyanisha n’ibugari, umuceri, kawunga n’andi mafunguro. Ushobora kuzikoramo kandi ifu, ukajya uminjira mu byo kurya bihiye cyane cyane ku mwana muto, mbese indagara ziribwa mu buryo butandukanye hari n’abazihekenya.
Ese uretse ibi tuvuze hari izindi ntungamubiri zihariye zaba ziboneka mu ndagara? Ese hari ikindi zaba zimariye umubiri wacu? Ni byo iyi nkuru igiye kuvugaho.

1. Zuzuye intungamubiri

Indagara ni isoko y’intungamubiri zinyuranye dore ko dusangamo ibitera imbaraga, ibinure bituzuye (ari na byo byiza), sodiyumu na potasiyumu, poroteyine, vitamini A, B6, B12, C na D. habonekamo kandi kalisiyumu, ubutare na magnesium. Hanabonekamo ibinure bya omega-3. izi ntungamubiri zikaba zituma indagara ziba nziza
2. Poroteyine
Poroteyine bizwi ko ari nk’amatafari yubaka umubiri wacu. Ni yo mpamvu ziba nziza ku mwana utangiye kurya kuko zimufasha mu mikurire ye haba mu gihagararo no mu bitekerezo
3. Kalisiyumu
Kuba habonekamo kalisiyumu bituma ziba nziza mu gukomeza amagufa, amenyo ndetse no kurwanya no kurinda indwara zifata amagufa nka rubagimpande. Igitangaje ni uko kalisiyumu iboneka mu ndagara iruta kure iboneka mu mafi manini

4. Phosphore

Uyu munyu ngugu dusanga mu ndagara na wo ufite akamaro ku buzima. Ifatanya na kalisiyumu mu gutuma amagufa yacu akomera kandi agakura neza.

5. Ubutare

Uyu munyungugu ni ingenzi cyane mu kongera amaraso, kurinda indwara zizanwa no kugabanyuka cyangwa kubura kw’amaraso mu mubiri, kurinda umutwe kandi bikanafasha ibisebe gukira vuba.

6. Vitamini A

Nubwo tudasangamo nyinshi nk’iboneka mu mbuto n’imboga ariko mu ndagara naho dusangamo vitamini A. Iyi vitamini ikaba ingenzi mu mikorere y’amaso, kongerera ingufu ubudahangarwa no gusukura umubiri.

7. Vitamini B1

Iyi vitamini kandi initwa Thiamine ni vitamini tubona mu ndagara ikaba ingenzi mu mikorere inyuranye y’umubiri. Harimo kuringaniza ibiro, gufasha mu mikorere y’umubiri imbere aho ifashamu gutera ingufu. Iyi vitamini kandi ikaba ifasha mu rwungano rw’imyakura.

8. Ibinure

Indagara zibamo ibinure bituzuye bikaba ari ibinure byiza umubiri ukeneye. Kubera ko biri ku kigero cyo hasi cyane, bituma indagara ziba nziza ku bari kuri gahunda yo kugabanya ibiro

9. Ibinure bya omega-3

Ibi binure ni ingenzi mu mikorere myiza y’umutima ndetse n’ubwonko. Ubushakashatsi bwerekana ko gufungura ibibonekamo ibi binure byibuze rimwe mu cyumweru bigabanya ibyago by’indwara z’umutima ku gipimo cya 36%.

10. Imikorere y’uturemangingo fatizo

Indagara zirimo poroteyine zifasha mu gusana no kurema uturemangingo dushya mu mubiri ndetse bigafasha mu mikorere rusange yatwo.

11. Uruhu

Kwa kuba harimo omega-3 na selenium bifasha mu gutuma uruhu ruhorana itoto, birurinda ibiheri ndetse bikarinda kuzana iminkanyari imburagihe. Ndetse harimo na vitamini E izwiho kuba ingenzi ku ruhu aho irurinda kwangizwa n’imirasire y’izuba bikakurinda kanseri y’uruhu

12. Imikorere y’ubwonko

Kuba habonekamo phosphore na poroteyine bituma indagara ziba ifunguro ryiza cyane ku bana bari munsi y’imyaka 10 aho zibafasha kugira ubwonko bukora ku bipimo biri hejuru. Ndetse zinafasha abana baziriye kugira imitsi yo mu bwonko ikora neza ndetse na DNA yabo ikaba ntamakemwa bikabafasha kugira ubwenge.
- Advertisement -

INKURU ZEREKERANYE N' IYI

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Kwamamaza -

AMAKURU AGEZWEHO

Gicumbi :Urukiko rw’Ibanze rwa Byumba rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agatagenyo iminsi 30 Umupadiri

  Urukiko rw’Ibanze rwa Byumba rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agatagenyo iminsi 30 Umupadiri wo muri Paruwasi Gatulika yo mu Murenge wa Cyungo mu Karere ka...

Amagi y’isazi agiye kuba Imari ishyushye ku borozi

Aborozi b’abamtungo magufi nk’Ingurube n’Inkoko bamaze iminsi biyasira bavuga ko ibiryo by’aya matungo bikomeje guhenda, mu gihe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi RAB kibamara...

abayoboke ba Islam bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, rukabahanisha gufungwa burundu no kwamburwa uburenganzira bumwe.

Ubushinjacyaha bwasabye Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, guhamya ibyaha abayoboke ba Islam bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, rukabahanisha gufungwa burundu no kwamburwa uburenganzira...

Paris: Inyangamugayo yikuye mu iburanisha kubera uburwayi

  Taliki 01ukuboza 2021, urubanza rwa Muyahimana Claude ushinjwa ubufatanyacyaha muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 n’ibyaha byibasiye inyoko muntu,rwakomeje ni ku munsi wa 10 w’urubanza...

Nyagatare :Inkuba yakubise inka 10 z’Umuturage wari uziragiye mu Rwuri

Inkuba yakubise inka 10 z’Umuturage wari uziragiye mu Rwuri ruherereye mu Mudugudu wa Rubira, mu Kagali ka Rutungo Umurenge wa Rwimiyaga mu Karere ka...
- Kwamamaza -