Iremezo

Ibyo wamenya kuri Monkeypox, virus iri gukwirakwira mu Bwongereza

 Ibyo wamenya kuri Monkeypox, virus iri gukwirakwira mu Bwongereza

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ubuyobozi mu rwego rw’ubuzima mu gihugu cy’u Bwongereza, bwemeje ko muri icyo gihugu hadutse virus izwi ku izina rya Monkeypox ifitanye isano n’Icyorezo cya ‘Smallpox’ cyigeze kwibasira Isi kigahitana ababarirwa muri miliyoni 800 muri rusange.

 

Aya makuru yemejwe nyuma y’uko hongeye kuboneka abandi bantu babiri banduye biyongeraga ku wundi wari waratangajwe ko yasanganwe iyo virus nyuma yo kugera mu Bwongereza aturutse muri Nigeria ku wa 07 Gicurasi.

Uyu murwayi wabonetse bwa mbere yahise ashyirwa mu kato mu Bitaro Byitiriwe Guy na Mutagatifu Thomas, ibitaro bimenyereweho kuvura indwara z’ibyorezo, aho yakurikiranirwaga n’inzobere mu buvuzi muri ibyo bitaro biri i Londres mu murwa mukuru w’u Bwongereza.

Ikigo cy’u Bwongereza cyita ku Buzima (UKHSA) cyatangaje aya makuru, nticyashyize ahagaragara ibisobanuro birambuye ku gitsina cy’uwanduye cyangwa ku myaka ye, icyakora cyavuze ko hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo hamenyekane umuntu uwo ari we wese wahuye n’uwanduye, harimo n’abo bakoranye urugendo mu ndege imwe.

Abandi barwayi babiri babonetse umwe ari kuvurirwa mu Bitaro byitiriwe Mutagatifu Mariya na byo biri i Londres mu gihe undi na we yabaye ashyizwe mu kato. Inzego z’ubuzima muri Ecosse ziri gukorana bya hafi n’u Bwongereza kugira ngo babashe gukurikirana abahuye n’abanduye iyi virusi ndetse kugeza ubu muri icyo gihugu hari abamaze gushyirwa mu kato.

Ibimenyetso biranga uwanduye virus ya Monkeypox

Uwanduye Monkeypox ashobora kuyimarana ibyumweru bibiri kugeza kuri bine ndetse bishobora kugaragara hagati y’umunsi wa gatanu n’uwa 21.

Ibimenyetso bishobora kugufasha gutahura ko wanduye iyi virusi harimo kugira umuriro mu buryo buhindagurika, kuribwa umutwe, uburyaryate mu mikaya, kubabara umugongo, kumva imbeho nyinshi, umunaniro ndetse no kuzana uduheri n’utubyimba duto tumeze nk’ibibembe cyangwa ibihara ku ruhu rwawe.

Mu gihe utangiye kugira umuriro bitewe na Monkeypox, nyuma y’umunsi umwe kugeza kuri itatu, utangira kweruruka cyane kuva mu maso ukaba wanagira udusebe ku buryo bikwirakwira umubiri wose.

Impamvu yitwa Monkeypox n’aho yagaragaye bwa mbere

Iyi ndwara yahawe iri zina kubera ko yagaragaye mu nkende mu bizamini bya laboratoire byo mu 1958 icyakora kugeza ubu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko inkomoko y’iyi ndwara atari inkende gusa, ishobora no kuba yarakomotse ku zindi nyamabere zirimo imbeba.

Yagaragaye mu nyamaswa bwa mbere mu mashyamba yo mu bihugu byo muri Afurika yo Hagati n’iy’Iburengerazuba, ariko iza gusanganwa umuntu ku nshuro ya mbere muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu 1970, nyuma iza gukwirakwira muri Benin, Cameroun, Gabon, Côte d’Ivoire, Nigeria n’ahandi muri Afurika nka Sudan na Sierra Leone.

Mu 2003, iki cyorezo cyagaragaye mu nyamabere zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe mu 2018 na 2019 hari abagenzi baturuka mu Bwongereza, Israel na Singapore bayisanganywe ariko bikavugwa ko bari bafite aho bahuriye n’ingendo muri Nigeria.

Uko yandura

Ushobora kwandura iyi ndwara urumwe n’inyamaswa iyirwaye cyangwa se ukabiterwa no kurya inyamaswa zo mu gasozi. Ushobora no kuyandura kandi kubera ko wakoze ku wayanduye cyangwa ukambara imyenda ye.

Ishobora kugera mu mubiri w’umuntu binyuze mu matembabuzi, haba mu mazuru, mu jisho cyangwa mu kanwa no mu nzira z’ubuhumekero.

Mu itangazo ryasohowe na UKHSA, bavuga ko iyi ndwara abantu bashobora kuyikira vuba mu gihe cy’ibyumweru bike kandi itandura cyane mu bantu mu buryo bwihuse ugereranyije n’ibindi byorezo nka COVID-19.

Uko wayirinda

Kugeza ubu nta buvuzi buzwi bwihariye bushobora guhabwa uwanduye iyi ndwara ndetse bivugwa ko ari yo ubwayo ishobora kwikiza.

Guhabwa urukingo rwa Smallpox ni cyo gifatwa nk’urufunguzo rwarinda umuntu kwandura Monkeypox icyakora kuri ubu inkingo nk’izakoreshwaga ku gihe cy’icyorezo cya Smallpox ntazihari kuko hashize imyaka 40 kiranduwe mu Isi.

Hari inkingo nshya zakozwe n’Ikigo cya Bavarian Nordic ziherutse kwemezwa n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada aho zishobora kujya zikoreshwa mu gukingira zifite izina ry’ubucuruzi rya Imvanex, Jyneos na Imvamune.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *