Iremezo

Icyambu cya Tanger Med nka kimwe mu bifatiye runini Afurika

Umuyobozi w’icyambu cya Tanger Med muri Maroc, Rachid Houari avuga ko iki gihugu cyubatse icyambu kinini cya mbere muri Afurika, kugira ngo igabanye iminsi ibicuruzwa byamaraga bitaragera muri byinshi mu bihugu bya Afurika, aho iminsi yavuye kuri 45 ikagera kuri 20.

Maroc ni kimwe mu bihugu bikora ku nyanja ya Mediteranne kandi kinahana imbibi na bimwe mu bihugu by’iburayi. Iki cyambu gikorana n’ibindi 187 byo mu bihugu 77 bitandukanye. Rachid avuga ko bahisemo kubaka iki cyambu kugira ngo bafashe ibihugu bya Afurika mu bucuruzi bujyanye no kugabanya umwanya ibicuruzwa byamaraga mu nzira mu gihe iki cyambu kitari gihari aho iminsi yagabanutseho ibiri kandi ngo ibihugu byinshi bya Afurika bizabyungukiramo, kuko ubu ibicuruzwa byinshi biva muri Asiya.

Adlabel ni umwarimu muri kaminuza muri Jerusalem, akaba n’umwanditsi wibanda cyane kuri Maroc, yabwiye RadioTv10 ko abona Afurika izungukira kuri iki cyambu kinini cya mbere muri Afurika.

Umuyobozi w’iki cyambu avuga ko ikindi cyatumye bubaka iki cyambu ari ugufasha mu kugabanya ubushomeri ku banya Maroc kuko abagera kuri 97% ari abanyagihugu bahakora.

Iki cyambu cyuzuye gitwaye amayero miliyari eshatu, cyatangiye hakorera inganda 900 kandi ngo cyubatswe bigizwemo uruhare n’umwami wa Maroc, Muhammed.

Iki cyambu ku mwaka cyakira ubwato bugera ku 14000 butwaye ibicuruzwa, Afurika rikaba ari ryo soko rya mbere ry’iki cyambu kuko ikorana nacyo ku kigero cya 38%, hagakurikiraho Uburayi na 27% ndetse na Aziya ifite 26% mu gihe Amerika ari 9%.

Yanditswe na Juventine Muragijemariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *