Iremezo

Ikigendajuru cya SpaceX cyasandaye kigarutse ku Isi

Ikigendajuru SN8 cyakozwe na Sosiyete ya SpaceX ya Elon Musk cyasandaye ubwo cyagarukaga ku Isi nyuma y’igeragezwa rigamije kureba niba gishobora kwifashishwa mu kohereza ibyogajuru mu isanzure.

ri gerageza ryacyo ryakorewe ahitwa Boca Chica muri Leta ya Texas. Ryamaze iminota mike gihita kigaruka ku Isi.

Ni ikigendajuru gishobora kugurukana mu isanzure ibintu bipima toni 100, aho cyitezweho ko gishobora kuzifashishwa mu minsi iri imbere mu kohereza ibintu ku kwezi no kuri Mars.

SpaceX ya Elon Musk ni imwe muri sosiyete zigenga zahawe akazi ko gutangira gutegura ibikoresho byakwifashishwa mu kujyana ibintu kuri Mars, umwe mu mibumbe iri gukorwaho ubushakashatsi ubutitsa bugamije kureba uko abantu bashobora kuwuturaho.

Iki kigendajuru cyatumbagiye kigera mu kirere ahantu hari ubutumburuke bwa kilometero 12,496. Abahanga batangaje ko byari byitezwe ko nyuma yo kuva mu kirere, iki kigendajuru kiza gusandara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *