Iremezo

Ikoranabuhanga ni imwe mu nzira zafasha Afurika kwiyubaka – Perezida Kagame

Mu bihe bitandukanye byo mu masaha atageze kuri 24, perezida Paul Kagame yavuze ko icyorezo cya COVID19 cyerekanye ko ikoranabuhanga ari imwe mu nzira zishobora gufasha uyu mugabane kongera kwiyubaka. Ibi kandi ngo ninako bimeza mu Rwanda. Gusa minisiteri ishinzwe ikoranabuhanga ntigaragaza urwego ryaba ryarafashije abanyarwanda muri aya mezi umane iki cyorezo kimaze mu Rwanda.

Ikoranabuhanga rya internet, ni imwe mu ngingo kuri ubu ifatwa nk’ amakiriro y’ibihugu muri iki gihe Covid19 yakomanyirije amakoraniro y’abantu.
Inama mpuzamahanga ziri kubera ku ikoranabuhanga, yewe hari n’aho abanyeshuri bacyiri kwiga ariko batari kumwe n’abarimu. Ibi bivuze ko internet ikomeje kuba amahitamo ya mbere n’aya nyuma kubikorwa bimwe byiganjemo ibiremereye.

Kubwa perezida Paul Kagame avuga ko umusanzu w’iri koranabuhanga mu guhangana n’ingaruka za Covid19 wigaragaza. Umukuru w’igihugu kandi ashimangira ko na nyuma y’iki cyorezo imibereho y’abaturage ngo ishobora kuzashingira kuri iri koranabuhanga.

Ibi yabivuze ku mugoroba w’italiki ya 7/12/2020, ubwo yari mu nama na bagenzi be bahuriye mu Nama y’Ubutegetsi y’Umuryango Smart Africa. Aha barebaga ku musanzu w’ihuzanzira rya internet muri ibi bihe bya Covid19.

Iki cyorezo cyerekanye ko ikoranabuhanga Atari ukwishimisha, ahubwo ni ikintu gikenewe cyane. Ibi bishimangirwa n’uko uburezi buri gushingira ku bikorwaremezo by’ikoranabuhanga. Mu minsi iri imbere n’akazi keza kazaba gashingiye ku bumenyi mu ikoranabuhanga ndetse n’umwihariko urishingiyeho.”

Iyi ngingo umukuru w’igihugu Paul Kagame, yongeye kuyigarukaho mu gitondo cyo ku italiki ya 8/12/2020. Perezida Kagame yavuze ko mu rugendo rwo kwikura mu ngaruka za Covid19, ngo iri koranabuhanga rigomba kuba inkngi ya mwamba.

Aha ho yari munama y’ihuriro ry’Abanyafurika biyemeje kurema udushya mu ikoranabuhanga kusi, Ideas Festival.

“Abaturage bacu baracyashaka gutembera kuri uyu mugabane. Kugira ngo bahure na bagenzi babo. Ibi tugomba kubishyira mu bikorwa twifashishije ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’isoko rusange ry’umugabane wa Afrika. Icya kabiri tugomba gushyira imbaraga mu ikoranabuhanga kugira ngo tubigereho. Muri aka karere dufite abantu bafite impano zo guhanga udushya dushobora kugira uruhare muri iki gikorwa. Icya nyuma, mu Rwanda twize ko iterambere riva mu bufatanye budaheza.”

Ibi byose umukuru w’igihugu yavugiye muri izi nama zombi yitabiriye mu buryo bw’ikoranabuhanga, bigaragaza uburemere n’agacio gakomeye ikoranabuhanga rifite by’umwihariko muri ibi bihe. Ibi ni nabyo byatumye twifuza kumenya uko Abanyarwanda bayobotse uyu murongo, mugihe hagitegerejwe urukingo rwa Covid19, cyane ko ari narwo rwitezweho n’abayobozi kugarura ubuzima busanzwe.

Mu buryo bwose twakoresheje dukomanga muri minisiteri y’ikoranabuhanga, ntibyakunze ko badusubiza. Twanabandikiye ubutumwa bugufi ariko ntibadusubije.

Iyo biza gukunda, twari kubabaza niba imibare y’abakoresha iri koranabuhanga bariyongereye, bakanatubwira nimba izi nama zibera kuri internet zaba zihendutse kuruta guhurira hamwe. Iyi minisiteri iyo iza kutwitaba ntiyari no kugenda itadusubije kuburyo bwo kugeza iri koranabuhanga mubice by’icyaro kitanagira umuriro w’amashanyarazi. Ibi kandi bikanaherekezwa n’imbaraga zigomba kujyana n’ibiciro bihuye n’ubushobozi bw’abanyarwanda bose.

Imibare ikubiye mu bushakashatsi bwitwa Digital 2020 Rwanda, ikorwa n’urubuga data reportal yo muri 2020; igaragaza ko mu kwezi kwa 1/2020 Abanyarwanda bagera kuri miliyoni 3.31 aribo bakoreshaga internet muri kiriya gihe. Iyi mibare ngo yiyongereyeho 8.8% bagereranije n’umwaka wa 2019.

Naho ikwirakwizwa rya internet mu gihugu hose imibare yabo igaragaza ko mu kwezi kwa 1/2020 ryari kukigero cya 26%. Imibare ya banki y’isi yo igaragaza ko kugeza muri 2017, 21% by’abanyarwanda bose ari bo bakoreshaga internet.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *