Iremezo

Imbuto Foundation yahawe ibihumbi 30$ izifashisha mu kurihirira abanyeshuri ijana

 Imbuto Foundation yahawe ibihumbi 30$ izifashisha mu kurihirira abanyeshuri ijana

Kaminuza ya Mount Kenya, Ishami ryo mu Rwanda yashyikirije Umuryango Imbuto Foundation inkunga y’ibihumbi 30$, akabakaba miliyoni 29 Frw, uzifashisha mu kurihira abanyeshuri ijana amashuri.

Kaminuza ya Mount Kenya (MKU) yatanze aya mafaranga binyuze mu bufatanye isanzwe ifitanye na Imbuto Foundation.

Iyi Kaminuza isanzwe ifitanye amazezerano na Imbuto Foundation y’imyaka itanu, aho yiyemeje kuzatanga inkunga y’ibihumbi $150, buri mwaka ikaba itangamo ibihumbi $30.

Aya mafaranga agenewe kurihirira amashuri abahungu n’abakobwa batsinda neza mu byo biga biciye muri gahunda Imbuto Foundation isanganywe yitwa ‘Edified Generation Scholarship Program.’

Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Umutoni Sandrine, yavuze ko muri iki gihe bizihiza isabukuru y’imyaka 20, bazirikana cyane uruhare iyi kaminuza ifite mu gusohoza ubutumwa bwabo.

Ati “Iyi ni inkunga ikomeye cyane ku bakiri bato, kandi ni uburyo bwo gufasha abakiri bato kuzakorera igihugu neza.”

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Mount Kenya University Rwanda, Prof Edwin Odhuno, yabwiye IGIHE ko bashimishwa n’uruhare Imbuto Foundation igira mu guteza imbere uburezi.

Ati “Batera [Imbuto Foundation] inkunga uburezi, by’umwihariko gufasha abakobwa batishoboye. Tunezezwa no kubona abanyeshuri baciye hano ari abayobozi. Kuba hari abantu banyuze hano bari mu nshingano zikomeye tubikesha ireme ry’uburezi riba ryatejwe imbere mu bana bakiri bato.”

Prof Edwin yavuze ko ubwo abana ijana Imbuto Foundation iri kurihirira bazaba barangije amasomo yabo iyi kaminuza izabaha amahugurwa, ikabakarishya mu bijyanye n’ishoramari no kwihangira imirimo.

N’ubwo hasigaye umwaka umwe gusa ngo amasezerano Mount Kenya University ifitanye na Imbuto Foundation arangire, Prof. Edwin yabwiye IGIHE ko ashobora kuzongerwa cyangwa iyi kaminuza ikazakomeza gukorana n’uyu muryango mu bundi buryo.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *