Iremezo

Imiyoboro 400 y’amazi mu byaro irashaje; Mininfra ikeneye miliyari 15 Frw yo kuyisimbuza

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Erneste, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko isesengura riherutse gukorwa hirya no hino mu gihugu ryagaragaje ko imiyoboro igera kuri 400 ishaje ku buryo ikeneye gusimbuzwa kugira ngo abaturage bakomeze kugezwaho amazi meza.

Yabivuze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 18 Ukwakira ubwo yitabaga Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite ngo atange ibisobanuro ku bibazo birimo n’iby’ikwirakwizwa ry’amazi mu bice by’ibyaro bitera impungenge ko intego ya leta yo kugeza amazi kuri bose mu 2024 ishobora kutagerwaho.

Umwanzuro wo guhamagaza Minisitiri w’Ibikorwaremezo ngo atange ibisobanuro mu magambo, wafashwe ku wa 6 Gicurasi 2022, nyuma y’ingendo z’abadepite hirya no hino mu turere bareba imibereho y’abaturage n’ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’iterambere.

Abadepite basanze tumwe mu turere tukiri ku kigero cyo hasi mu kugerwaho n’amazi meza. Ibibazo byagaragaye cyane cyane mu turere twa Burera (43%); Nyabihu (56%); Nyagatare (60,2%) n’utundi turimo Karongi, Nyaruguru, Ruhango, Rutsiro n’utundi.

Hagaragaye ko imicungire y’ibikorwa by’amazi itanoze aho hari ba rwiyemezamirimo bahenda abaturage, kudasana imiyoboro cyangwa amavomo yangiritse, kutohereza amazi mu bigega n’ibindi.

Hari n’ahari imiyoboro myinshi idakora, ikibazo nk’iki kikaba cyaragaragaye mu Karere ka Gakenke aho mu miyoboro 100 gafite 41 ari yo ikora neza naho irindwi idakora na mba. Ibi kandi byagaragaye mu Karere ka Nyanza, ahari imidugudu 33 itageramo amazi kandi ifite imiyoboro.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Erneste, yavuze ko urebye uko ikwirakwizwa ry’amazi rikorwa, uburyo bwakoreshwaga mbere mu bice by’icyaro bwagiye buhinduka.

Yavuze ko 90% by’amazi yatangwaga muri ibyo bice yakomokaga ku masoko ariko ubwiyongere bw’ibikorwa by’ubuhinzi, imiturire n’imihindagurikire y’ibihe byatumye amasoko meshi akama.

Ibyo byatumye imishinga myinshi yagiye ifatira ku masoko igira ibibazo ariko ngo hari gahunda yo guhindura amazi akajya afatirwa ku migezi ndetse hagatangizwa gahunda yo kubaka inganda nto z’amazi zidahenze kandi zigeza amazi ku baturage vuba.

Ati “Ni yo mpamvu leta yafashe ingamba zo kubaka inganda zifatiye ku migezi no ku biyaga; ibi bizakemura ibyo bibazo kandi ibiganiro bigeze ku ntera nziza n’abaterankunga n’abandi bafite mu nshingano ibijyanye n’amazi.”

“Mu kubaka inganda ntoya twasigaye inyuma, ibihugu byinshi byo mu Majyaruguru ya Afurika nka Maroc, Senegal byagiye bikoresha ubwo buryo bigatanga amazi menshi kandi asukuye. Ntibisaba gukoresha tekinoloji ihambaye, izi nganda ntabwo ziba zihenze nk’inini kandi zitatugeza ku musaruro dushaka.”

Muri rusange ibibazo biri mu ikwirakwizwa ry’amazi mu bice by’ibyaro ni bimwe. Minisitiri Nsabimana yavuze ko hafi mu turere twose hamaze gukorwa igishushanyo mbonera cyo gutanga amazi, kubona ingengo y’imari bikaba biri mu mbogamizi zituma bidashyirwa mu bikorwa.

Ati “Imbogamizi za mbere ni ingengo y’imari idahagije aho usanga ibyateguwe bitajyanye n’ubushobozi tuba dufite.”

Ku bibazo by’imiyoboro ishaje, Dr Nsabimana yavuze ko leta yagihagurukiye ariko biterwa n’ingengo y’imari yabonetse ngo isanwe. Yavuze ko ishaje cyane izajya isimbuzwa ndetse ko isesengura ryakozwe ryerekanye igera kuri 400 ikeneye gusimbuzwa. Minisiteri y’Ibikorwaremezo ikeneye miliyari zigera kuri 15 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo bibashe gukorwa.

Ati “Ni ibibazo dukomeje kuganiraho na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, uko ingengo y’imari ibonetse tuzajya tugenda tugira iyo dusana. Imiyoboro ireshya na kilometero 250 igiye gusanwa hirya no hino mu gihugu.”

Ku by’imicungire y’ibikorwaremezo by’amazi idahwitse bigatuma abaturage bahendwa, Minisitiri Nsabimana yavuze ko biterwa na ba rwiyemezamirimo bishyiriraho ibiciro, bagacuruza amazi aho bafite inyungu nyinshi ntibite ku baturage bavoma make ariko ko iyo politiki irimo guhindurwa.

Depite Nyirahirwa Veneranda, yagaragaje impungenge ko imibare igaragazwa mu bijyanye no gukwirakwiza amazi ari iy’ibijyanye n’ibikorwaremezo bihari kuko hari henshi usanga imiyoboro ariko itarimo amazi cyangwa iba iheruka kuyatanga ku munsi w’itahwa bikarangirira aho.

Minisitiri Dr Nsabimana yavuze ko koko hari uturere twinshi usangamo imiyoboro itagira amazi, ariko ko ibijyanye n’imibare bizagaragazwa neza n’ibizava mu ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire riherutse gukorwa.

source:igihe.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *