Iremezo

Impunzi z’Abanye-Congo zo mu nkambi ya Kigeme zazindukiye mu myigaragambyo

 Impunzi z’Abanye-Congo zo mu nkambi ya Kigeme zazindukiye mu myigaragambyo

Abanye-Congo bahungiye mu Rwanda bamaze igihe kirekire bacumbiwe mu nkambi ya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe, bazindukiye mu myigaragambyo mu mahoro kuri uyu wa Mbere, tariki 12 Ukuboza, basaba Leta ya Congo n’amahanga kubafasha gusubira mu gihugu cyabo no guhagarika ubwicanyi bwibasiye bene wabo basigaye mu gihugu.

Bafite ibyapa byamagana ubwicanyi buri gukorerwa Abatutsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni nayo magambo abigaragambya bari gusubiramo basaba ko bene wabo bari kwicwa Leta irebera, bahabwa ubutabera.

Hashize igihe gito Umuryango w’Abibumbye utanze umuburo ko nihatagira igikorwa, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hashobora kuba Jenoside yibasira abaturage bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi.

Mu butumwa uyu muryango washyize hanze wavuze ko “Imvururu ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari ikimenyetso cy’uko hakiri uburyo butuma urwango rwavuyemo Jenoside mu bihe byashize rukomeza guhererekanwa.”

Loni yatanze uyu muburo mu gihe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hamaze iminsi hari imvugo zibiba urwango ku baturage bavuga Ikinyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi ndetse n’ibikorwa bibibasira.

Ibintu byarushijeho kuba bibi ubwo M23 isanzwe n’ubundi irwanira uburenganzira bw’abavuga Ikinyarwanda yuburaga imirwano.

Abaturage bavuga Ikinyarwanda bagize 5 % by’abaturage bose ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Biganje mu Burasirazuba bw’igihugu, muri Kivu y’Amajyepfo n’Amajyaruguru.

Amateka agaragaza ko aba baturage bamwe bisanze muri Congo kuko ubutaka bari batuyeho bwashyizwe kuri icyo gihugu buvuye ku Rwanda n’u Burundi ubwo hacibwaga imipaka mu nama y’i Berlin yagabanyije Afurika mu 1884.

U Rwanda rucumbikiye impunzi zisaga ibihumbi 75 z’abanye-Congo ziganjemo izihamaze imyaka isaga 25.

SOURE IGIHE.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *