Iremezo

Ingabire Immaculée asanga umuturage wunganira Leta ayifasha gutanga ibitazakama

 Ingabire Immaculée asanga umuturage wunganira Leta ayifasha gutanga ibitazakama

Mu Murenge wa Busasamana hatangirikwe igikorwa cyo gukusanya ibitekerezo bizashyirwa mu ngena migambi ry’umwaka utaha w’ingengo y’imari, abaturage bagaragaza ibikenewe kurusha ibindi, Umuyobozi wa Transparency International Ingabire Marie Immaculée avuga ko yashimishijwe no kubona abaturage basaba ibikorwa remezo ariko na bo bakagaragaza umusanzu wabo, kuri ibyo bikorwa.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Ukuboza.

Nka kimwe mu bisubizo abaturage bashobora gutanga ku nzitizi Leta ifite, Itorero rya ADEPR ryatanze ikibanza cyo kubakamo irerero ry’abana bato, abaturage na bo biyemeza kuzatanga amaboko mu muganda wo kuryubaka.

Musekura Jean Baptiste wo mu Kagari ka Makoro ashyigikiye ko amashuri aba menshi abana bakiga. Uyu muturage yabwiye Umuseke yahanwe azira kutamenya Icyongereza.

Ati ’’Nagiye i Bugande banyandikira iminsi nzamara, kuba ntari nzi Icyongereza ndayirenza barampana, abana bose bakwiye kwiga bakamenya Icyongereza ni yo mpamvu navuganye n’abayobozi b’Itorero tuzatanga ikibanza abana bubakirwe irerero.’’

Nyirabadepite Anonsiyata we yavuze ko bashima ko ibyinshi basaba babihabwa akaba asaba abaturage gutanga imbaraga zabo mu kunganira Leta.

Ati ’’Twahawe byinshi kandi dushima none abaturage bagenzi bange ndabasabye ngo natwe dutange amaboko yacu kugira ngo ibikorwa dusaba byihute.”

Ingabire Marie Immaculée, Umuyobozi wa Transparency International ishami ry’u Rwanda yashimiye abaturage kuko bumva ko basaba ariko bakagira uruhare mu bibakorerwa.

Ati “Ibintu mwasabye ni byiza kandi bifite akamaro, ariko hari ikintu nakunze cyane, iyo mwasabaga inyubako  mwavugaga ngo uruhare rwacu rurahari kuko dufite amaboko. Icyo ni ikintu cyiza twese Abanyarwanda nitubyumva gutyo umuntu agatanga icyo afite tugafatanya na Leta, iterambere ryihuse tuzarigeraho kandi vuba cyane.”

Mme Ingabire akomeza avuga ko nta we uhora asaba we adatanga.

Ati “Kuko n’uguha bigera aho bikamushirana akabura icyo aguha, ariko iyo umwunganira mukunganirana ibyo gutanga bihoraho.’’

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwari Alphonse yashimiye uruhare abaturage bagira mu igenamigmbi asaba kujya barinda ibyagezweho mu rwego rwo kwihutisha iterambere.

Ati ’’Umuvuduko mu iterambere uhera ku igenamigambi, ibyo dukora tubirinde kwangizwa, haba umutekano wabyo kuko  tubikomerezaho tujya imbere aho guhora mu bikorwa bimwe gusa, igenamigambi rihere mu rugo uvuge ngo mu gihe runaka nzaba nageze kuri ibi kandi wigenzure.’’

Yakomeje avuga ko uko abaturage bagira uruhare mu igenamigambi ari na ko bakwiye kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ryaryo.

Ati ’’Mwatanze ibitekerezo byanyu, uruhare rwanyu ntirugarukira kubivuga, iyo mutanze umusoro muba mufashije kwiha  kuko ariya  dusora niyo atugarukira. Ukora magendu ntaba ashaka ibyiza, murabizi ko Imana ifasha uwifashije.”

Ibitekerezo byatanzwe byibanze ku kwegerezwa amazi meza, amashanyarazi, kuvugurura Ikigo Nderabuzima cya Busasamana kimwe mu byubatse kera mu Karere ka Rubavu, ndetse no kubakirwa isoko rya Gasiza aho abaturage bacururiza ahatubatse kandi hato.

Ishami rishinzwe igenamigambi mu Karere ka Rubavu rivuga ko mu mwaka 2019-2020 mu bitekerezo byatanzwe n’abaturage 58% byashyizwe mu ngengo y’imari, umwaka wa kurikiye 2020-2021, ibitekerezo by’abaturage bigera kuri  68% byashyizwe mu ngengo y’imari.

SOURCE /UMUSEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *