Iremezo

Ingaboz’u Rwanda zemeje ko zinjiye ku butaka bwa DR Congo zikurikiye abakora magendu

 Ingaboz’u Rwanda zemeje ko zinjiye ku butaka bwa DR Congo zikurikiye abakora magendu

Itangazo ryasohowe n’igisirikare cy’u Rwanda kuwa kabiri, rivuga ko abasirikare barwo binjiye ku butaka bwa DR Congo bitabigambiriye bakurikiranye abacuruza bagendu.

Amashusho yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga yerekana abaturage bo gace ka Bihumba muri teritwari ya Nyiragongo biruka bavuga ko bari guhunga imirwano y’ingabo z’u Rwanda n’iza DR Congo.

Umuvugizi w’igisirikare mu ntara ya Kivu ya ruguru Brig. Gen. Sylvain Ekenge kuwa mbere yabwiye BBC Gahuzamiryango ko “kompanyi y’ingabo z’u Rwanda yinjiye ikagera muri 5Km muri Congo.”

Yagize ati: “Ntiwasobanura uko abasirikare bafite intwaro barenga umupaka bakinjira barasa… Turashaka ibisobanuro.”

Itangazo ry’ingabo z’u Rwanda rivuga ko abo basirikare “batabigambiriye, barenze metero nkeya binjira muri DRC bakurikiranye abinjiza ibintu mu nzira zitemewe bari batwaye ibintu bitazwi bikekwa ko bari bitwaje intwaro.”

Iri tangazo rivuga ko ingabo z’u Rwanda n’iza DR Congo zifitanye umubano mwiza kandi zikomeje gufatanya mu bibazo by’umutekano.

Ntabwo risobanura niba hari imirwano yabayeho hagati yazo n’iza DR Congo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *