Iremezo

Ingoro z’Umurage w’u Rwanda ku bufatanye na Miss Teta Nicole bagiye kwigisha umuco w’u Rwanda Abanyarwanda n’Abanyamahanga

 Ingoro z’Umurage w’u Rwanda ku bufatanye na Miss Teta Nicole bagiye kwigisha umuco w’u Rwanda Abanyarwanda n’Abanyamahanga

Ingoro z’Umurage w’u Rwanda ku bufatanye na Miss Teta Ndenga Nicole wabaye Miss Heritage Rwanda 2020 mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020, bateguye igikorwa cyo kwigisha Abanyarwanda n’Abanyamahanga umuco w’igihugu cy’u Rwanda, kikazaba hakoreshejwe Ikoranabuhanga kubera ko muri iki gihe guhuriza abantu hamwe bitagishoboka mu kwirinda Covid-19.

Iki gikorwa kizaba kuri uyu wa Kane tariki ya 17/9/2020, kibere i Nyanza mu Rukali, abantu bakazagikurikira ku ikoranabuhanga kuri Paji ya Facebook ya Rwanda Museum kuva saa Sita n’igice z’amanywa kugeza saa Saba n’igice z’amanywa. Hateganyijwe ibikorwa bitandukanye harimo: Gusura Inyambo, Kwinikiza, Kubuganiza amata mu nzu y’amata, Gucunda kugeza habonetse amavuta, Gusobanura ibikoresho bikoreshwa bacunda ndetse n’Imvugo zikoreshwa ku mata n’ibindi.

Ingoro z’Umurage w’u Rwanda, kimwe n’izindi ngoro z’Umurage ku Isi, zagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19 mu buryo butandukanye cyane cyane mu gutegura ibikorwa byo kwegereza, Ingoro z’Umurage no kwigisha Umurage Abanyarwanda ndetse n’Abanyamahanga, waba ufatika cyangwa udafatika mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco. 

Nsengiyumva Faustin Umukozi w’Ikigo cy’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda ushinzwe gahunda yo kwegereza abanyarwanda n’abanyamahanga ibikorwa by’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda (Outreach Museums Program Officer), yabwiye INYARWANDA ko ubusanzwe hategurwaga ibikorwa bitandukanye (outreach) mu mashuri ndetse no mu baturage bari hamwe;

Ariko kubera ko muri iki gihe guhuriza abantu hamwe bitagishoboka mu kwirinda Covid-19, bahitamo gukomeza gutegura ibi bikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga. Yagize ati “Twahisemo gukomeza gutegura ibi bikorwa (outreach) hakoreshejwe Ikoranabuhanga (imbuga nkoranyambaga, amaradiyo na za televiziyo aho bishoboka) ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye”. 

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *