Iremezo

Intambara y’urukingo yatangiye! EU yareze AstraZeneca

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wajyanye Sosiyete ya AstraZeneca mu rukiko uyishinja kutubahiriza amasezerano bagiranye arebana no kubona inkingo za COVID-19

Amasezerano uwo muryango ufitanye na AstraZeneca agena ko igomba kuwuha dose miliyoni 300 bitarenze muri Nyakanga 2021, maze EU ikaba yagura n’izindi miliyoni 100.

Ibyo ariko kugeza ubu icyizere cy’uko byashoboka ni hafi ya ntacyo kuko AstraZeneca muri Werurwe uyu mwaka yabwiye EU ko dose miliyoni 100 ari zo izaba yabashije kuyiha muri icyo gihe, ndetse ko kimwe cya kabiri cyazo kizaboneka mu mpera za Mata.

Umuvugizi wa EU, Stefan De Keersmaecker, yavuze ko ibyo iyo sosiyete iri gukora ari ukwica amasezerano bagiranye.

Ati “Uku ni ugukomeza kurenga ku bikubiye mu masezerano no kutagira uburyo buhamye bwo kutugezaho inkingo ku gihe, muri ibi bihe twugarijwe.”

CNN yatangaje ko ikirego cyatanzwe i Bruxelles ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, impande zombi zizatangira kumvwa ku wa Gatatu tariki 28 Mata 2021.

AstraZeneca yahakanye ko itatandukiriye ibikubiye mu masezerano, ndetse ko “yiteguye kuburana” ariko kandi yizeye ikemurwa ry’ikibazo ritarambiranye.

Iyo sosiyete yakunze guhura n’ibibazo kuva yakora urukingo rwa Coronavirus, aho yabanje gushinjwa kutanyura mu magerageza akwiye ngo urukingo rwemerwe, nyuma urwikoze rushinjwa guteza ivura ry’amaraso none bigeze aho ijyanwa mu nkiko.

Amakuru avuga ko EU ibabajwe n’uko iyo sosiyete ishobora kuba iha u Bwongereza inkingo nyinshi bukaba buri gusiga ibihugu by’uwo muryango mu bikorwa byo gukingira kuko bwo butakiwubarizwamo.

Abasaga miliyoni 44 ni bo bamaze kwandura COVID-19 mu Burayi, aho muri bo abarenga miliyoni imwe bamaze gupfa. Abamaze gukingirwa bo basaga 27 %.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *