Iremezo

Inzira iracyari ndende mu kubaka amahoro mu Rwanda no Ku Isi – Bishop Rucyahana

Tariki 21 Nzeri buri mwaka, Isi yizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro, hagatekerezwa ku kamaro kayo ndetse n’uburyo yasigasirwa, aho atari nabwo hagatekerezwa ku cyakorwa ngo aboneke.

Mu kwizihiza uyu munsi, mu Rwanda hibandwa ku kuganiriza urubyiruko ku kamaro k’amahoro, Kandi u Rwanda hari byinshi rumaze kugeraho. Muguharanira amahoro nubwo inzira icyiri ndende, gusa ngo bakomeje kwigisha abanyarwanda uko bagira imyumvire iganisha ku mahoro hakiyongeraho kukuba runafite inshingano yo kubiba mahoro kuko ruzi kubura amahoro icyu bivuze nk’uko perezida wa Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge Bishop John Rucyahana yabitangarije RadioTv10.

“Turacyafite urugendo rurerure, nta muntu wakwihandagaza ngo avuge ngo ntitugifite urugendo. Turacyafite abantu bafite ingengabitekerezo ya Jenoside, turacyafite abasebya u Rwanda, turacyafite abarukurura amaguru, urugendo ruracyari rurerure. Ariko nubwo bimeze bityo, uretse bariya bo hanze tuvuga, no mu Rwanda haracyariho ababyeyi gito, hari n’abakigisha abana babo imyumvireitari iy’amahoro.”

Bishop Rucyahana kandi anavuga ko ubu ikigamijwe ari uko abantu ubwabo babanza kwishakamo amahoro kuko ngo ntawatanga amahoro nyamara we atayafite:
“Wowe ubwawe, aho uri, ugomba kubanza kurwanirira ayo mahoro, hanyuma ubone uko uyasangiza abandi muhurira ku isi. Kubaka si ukubaka inzu, ni ugukora icukumbura ry’aho amahoro ageze, niba ariho yaqri akwiye kuba agera, ni ugukora icukumbura ry’ibibuza amahoro kubaho, mu buryo ubwo aribwo bwose, kugirango noneho tubone uko dufatanya gukora ingamba zo kubaka icyerekezo kirimo amahoro cy’isi.”

Ku rwego rw’isi, uyu munsi washyizweho mu 1982 n’Icyemezo cy’Umuryango w’Abibumbye, mu Rwanda utangira kwizihizwa mu mwaka wa 2011.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *