Iremezo

Itangazamakuru nyafurika mu ihurizo ryo kujyana n’aho ikoranabuhanga rigeze

Abakora mu rwego rw’itangazamakuru n’isakazabumenyi mu by’ikoranabuhanga bavuga ko kugira ngo itangazamakuru ribashe gukoresha ikoranabuhanga rigezweho (digital technology) hakenewe ibikorwaremezo bihagije ndetse n’ubushobozi buhagije.

 

Ibi babigarutseho ubwo batangiraga inama y’iminsi 3 ihurije i Kigali abakora muri uru rwego baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Abahagarariye ibigo by’itangazamakuru binyuranye barimo kungurana ibitekerezo ku cyakorwa ngo itangazamakuru ryo muri Afurika ribashe kujyana n’igihe isi igezemo cy’ikoranabuhanga. Baranareba uko bakemura imbogamizi zikiri mu rugendo rwo kuva mu buryo busanzwe bwo gutangaza amakuru bajya mu itangazamakuru ryifashisha ikoranabuhanga.

Umuyobozi w’ikigo cya Broadcast Media Africa, Benjamin Pius yemeza ko itangazamakuru rifite uruhare rukomeye mu iterambere rya Afurika.

Yagize ati “Mpora mbigarukaho iyo duhuriye mu nama nk’izi, ibitekerezo by’abadukurikira bigenwa n’ibyo dukora nk’ibitangazamakuru, ni yo mpamvu mvuga ngo turi mu mwanya mwiza wo kuzamura uyu mugabane cyangwa tukawumanura aho usanzwe uri, ni inshingano zacu kubigira impamo.”

Ku rundi ruhande bamwe mu bahagarariye ibitangazamakuru batandukanye bemeza ko nta mahitamo ahari uretse kurushaho gukoresha ikoranabuhanga n’ubwo bagihura n’imbogamizi.

Stanley Benjamin Similo ati “Yego uyu munsi turi kuganira ku bijyanye n’ikoranabuhanga rigezweho, isakazabumenyi mu by’ikoranabuhanga ndetse n’ibyiza biri mu gukoresha ikoranabuhanga, ariko hari bimwe bifatwa nk’umusingi biramutse bitabonetse ibi byose byazaguma ari inzozi kuko mu byo dukora buri munsi, kugeza ubwo umuyoboro mugari wa internet uzaba utaragera  kuri bose kandi ku giciro kinogeye buri wese gukoresha ikoranabuhanga bizakomeza kuba imbogamizi.”

Yunzemo ati “Zimwe mu nshingano dufite harimo no kumenyesha abaduhagarariye mu nzego za politiki z’ibihugu byacu kudushyigikira mu buryo bw’ubushobozi kugira ngo izi nzozi zibe impamo nkuko mu buzima bw’itangazamakuru ry’abaturage kubona ubushobozi ni ikintu kigoye cyane.”

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, Arthur Asiimwe we yagize ati “Mu iterambere rigaragara mu ikoranabuhanga rigezweho, ejo hazaza h’itangazamakuru hashingiye ku guhanga udushya mu byo dukora, ndetse nkuko ibyo abadukurikira bifuza bigenda bihinduka, ahazaza hatugaragariza ko ubu buryo tumenyereye bwo gutangaza amakuru bizaba ari iby’ahashize cg se bishaje, ntabwo umugabane wacu wa Afurika ukwiye gusigara inyuma, ibi biradusaba ko itangazamakuru rijyana n’ikoranabuhanga rigezweho ndetse tukanarikoresha kugira ngo duhe iby’agaciro abadukurikira bo mu bihugu byacu ndetse n’ahandi hose ku isi.”

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo avuga ko kwinjira muri iyi si nshya y’ikoranabuhanga bijyana n’ ibikorwaremezo  bihanitse bityo ko hakenewe gukorera hamwe kugira ngo amahirwe aboneka mu ikoranabuhanga abyazwe umusaruro ufatika.

Ati “Ni ingenzi ko ibitangazamakuru bikorana naza guverinoma kugira ngo uru rwego rurusheho gutera imbere, hazamo guhanga udushya ndetse no gutanga serivisi nziza ku bakiriya banyu ndetse n’abaturage muri rusange. Hano mu Rwanda dukomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga bikenewe byubakwe mu gihugu hose, ibi turi kubikora kuko twifuza kubona urubyiruko cyane cyane urufite impano rugira uruhare ndetse rugakoresha amahirwe agaragara mu gukoresha ikoranabunga, uburyo bwo kwinjira mu isi y’ikoranabuhanga biri ku isi hose, ariko dukeneye gukorera hamwe ngo tubyaze umusaruro amahirwe abirimo kugira ngo urubyiruko rwa Afurika rugaragaza ibyo rushobora gukora n’aho rwageza uyu mugabane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *