Iremezo

Itorero Believers Eastern Church ryatanze amazi kicukiro

tariki ya 07 ukukwezi nibwo iritorero  ryafashije abatishoboye  bo mu Busanza mu Murenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro ari naho iri torero rifite ishami mu Rwanda.

Hari muri gahunda y’Itorero Believers Eastern Church ifatanyamo n’akarere ka Kicukiro hagamijwe guhindura imibereho y’abaturage by’umwihariko abaturiye ahari urusengero rwaryo.

Hatashywe amavomero abiri y’amazi bubakiye abaturage ba Busanza batagiraga amazi. Abaturage batishoboye 896 batangiwe ubwisungane mu kwivuza, mu gihe abanyeshuri 250 bahawe ibikoresho by’ishuri ndetse n’ingo Mbonezamikurire zo muri Kanombe zihabwa ibikoresho.

Umwe mu baturage bahawe amazi witwa Mujawamariya Léocadie yavuze ko bakoraga ibirometero bitatu bajya kuvoma kandi bakishyura injerikani imwe 200Frw.

Ati “Turishimye kuko uyu munsi badutuye umutwaro uremereye. Kutagira amazi meza byaduhendaga kuko twishyuraga hagati ya 100Frw na 200Frw ku ijerekani imwe ariko ubu tuzajya twishyura 20Frw. Turashimira Believers Eastern Church ku bw’iyi nkunga.”

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imirimo rusange mu Karere ka Kicukiro, Murenzi Donatien yashimiye iri torero ku bufasha ryabahaye bugamije gukura abaturage mu bukene.

Ati “Believers ni bamwe mu babarizwa mu ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere, ibi bikorwa bashyikirije abaturage ni ingenzi cyane. Twajyaga dutekereza ko imiryango ishingiye kumyemerere yibanda ku gushaka abayoboke ariko turashimira Itorero Believers kuko barimo gushyira mu bikorwa imishinga igamije guhindura imibereho y’abaturage harimo n’abatari abayoboke baryo.”

Umuyobizi wa Believers Eastern Church mu Rwanda, Musenyeri Isaac More Sthephanose yavuze ko mu ntego bafite harimo kubaka icyicaro cy’iri torero i Kigali ari nacyo kizaba kirihagarariye muri Afurika.

iritorero ryahaye abatishoboye ubwisungane mukwivuza bagera  kuri  896 bufite agaciro k’amafanga  miliyoni ebyiri nibihumi  maganatandatu  mitongo inani n’umunani  ,iritorero kandi ryanatanze ibikoresho kubanyeshuri 250 ,bifite agaciro ka miliyoni ebyiri nibihumbi  maganatatu mirongo cyenda  n’umunani;ayamavomo  azafasha imiryango  132 itifashije yo mumudugugu wa Bamporeze 2 ,ndetse nuwa rudari

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *