Iremezo

Iwabo w’ingagi, ku gicumbi cy’ubukerarugendo! Musanze iri kugirwa nshya 

 Iwabo w’ingagi, ku gicumbi cy’ubukerarugendo! Musanze iri kugirwa nshya 

Musanze iri mu mijyi itandatu yunganira uwa Kigali, imaze kugaragaza impinduka zidasanzwe bitewe n’iterambere rimaze kuhagera. Kuri ubu nta washidikanya kuvuga ko Musanze igwa Kigali mu ntege mu mijyi yihagazeho mu Rwagasabo.

Impinduka ziri i Musanze zigaragarira by’umwihariko mu bikorwaremezo birimo imihanda, amashanyarazi, amashuri, amavuriro, inyubako z’imiturirwa, amahoteli, amabanki n’ibindi.

Musanze iri mu turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru. Ifite umwihariko wo kuba ikungahaye ku bukerarugendo bushingiye ku ngagi zo muri Pariki y’Ibirunga n’ibindi bikorwa bikurura abagenda aka gace gaturiye imisozi miremire.

Akarere ka Musanze gafite ubuso bungana na 530,2 Km2 zigizwe na 60 Km2 za Pariki y’Ibirunga na 28 Km2 z’Ikiyaga cya Ruhondo. Kagizwe n’imirenge 15, utugari 68 n’imidugudu 432.

Bitandukanye no hambere, ubu imihanda yubakwa igenda yiyongera. Kuri ubu muri Musanze hari imihana ya kaburimbo ireshya n’ibilometero 28, mu gihe indi y’ibilometero 6.7 iri kubakwa. Iyi yiyongeraho imihanda y’amakoro ireshya n’ibilometero 2.6.

Musanze ni igicumbi cy’ahantu nyaburanga mu Majyaruguru no mu Rwanda hose ndetse kari ku isonga mu gusurwa cyane na ba mukerarugendo bagenderera igihugu.

Abakagana bagakundira ibirimo Pariki y’Ibirunga icumbikiye ingagi zo mu misozi miremire, Buhanga Eco– park ndetse n’Ibirunga bya Muhabura, Gahinga, Kalisimbi, Bisoke na Sabyinyo bimaze kugwiza igikundiro n’ababisura biganjemo ababitondagira [hiking].

Ibi byiyongeraho amashyamba ya cyimeza agizwe n’ibirimo agashyamba ka Nkotsi na Bikara. Aya ni yo atuma Akarere ka Musanze karangwa n’amahumbezi cyane ko ayo mashyamba yiganjemo imigano. Musanze inafite amashyamba y’amaterano agizwe ahanini n’inturusu n’ibiti birimo iby’imbuto ziribwa.

Abatemberera i Musanze banaryoherwa no gusura inyamaswa zirimo ingagi, imbogo, inyoni, inkima n’inkende, impongo n’izindi zo mu misozi miremire.

Usibye gusura ibirunga, Musanze ifite ibindi byiza nyaburanga birimo Ellen DeGeneres Campus, Ibiyaga bya Burera na Ruhondo, gusura inyoni, Isumo rya Gasumo, Ubuvumo bwa Musanze, Red Rocks Rwanda n’ibindi.

Bitewe n’ubwinshi bw’abahasura, bituma na hoteli n’amacumbi abacumbikira agenda yaguka umunsi ku wundi.

Kuri ubu mu Karere ka Musanze hari hoteli 42, zirimo eshanu z’inyenyeri eshanu, n’andi macumbi muri rusange agera kuri 112.

Mu myaka ine ishize, kubona hoteli y’inyenyeri eshanu mu Karere ka Musanze byari nk’inzozi. Ubu aka gace gacumbikiye hoteli eshanu ziri ku rwego rwo hejuru, zirimo Bisate Eco Lodge, Singita Kwitonda Lodge and Kataza House, One and Only Gorilla’s Nest, Wilderness Sabyinyo na Amakoro Songa Lodge.

Kuri ubu Umujyi wa Musanze uri kuvugururwa umunsi ku wundi aho uwugezemo ubona inyubako z’amagorofa ziri kuzamurwa ubutitsa mu kurushaho kuwagura. Izi zizimo izo guturamo, isoko ry’imbuto n’imboga riri kubakwa bundi bushya n’izindi.

Guverinoma y’u Rwanda yihaye kugeza inyungu iva mu bukerarugendo kuri miliyoni $800 mu 2024 ivuye kuri miliyoni $440 nk’intego yari yashyizweho mu 2017.

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje ko ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni $247, asaga miliyari 290 Frw, mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2023. Ni imibare yazamutse ku kigero cya 56% ugereranyije na miliyoni 158$ zari zabonetse mu gihe nk’icyo mu 2022.

Mu mwaka ushize, ubukerarugendo bushingiye ku ngagi ni bwo bwinjije amafaranga menshi kandi ko bigaragara ko no mu 2023 uru rwego ruzakomeza gukura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *