Iremezo

Kabuga Félicien aroherezwa i Arusha cyangwa araguma i Paris?

Urukiko rusesa imanza rwo mu Bufaransa, kuri uyu wa 30 Nzeri rutegerejweho umwanzuro wemeza niba Kabuga Félicien ushinjwa kuba umuterankunga wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ashyikirizwa Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, i Arusha, ngo abe arirwo rumuburanisha, cyangwa niba azaburanira mu Bufaransa nk’uko abavoka be babisaba.

Kabuga w’imyaka 87 yafatiwe mu gace ka Asnières-sur-Seine mu Bufaransa, ku wa 16 Gicurasi 2020.

Ku wa 3 Kamena nibwo Urukiko rw’Ubujurire rw’i Paris rwanzuye ko agomba kohererezwa i Arusha muri Tanzania akaba ariho aburanishirizwa, ahita ajuririra Urukiko rusesa imanza, arusaba kwemeza ko yaburanishirizwa mu Bufaransa ku mpamvu z’ubuzima bwe..

Ku wa 2 Nzeri Urukiko rusesa imanza rwasuzumye ubujurire bwe, Me Louis Boré wunganira Kabuga asobanura ko umukiliya we arwaye diabète, umuvuduko ukabije w’amaraso na Leukoaraiosis, indwara ahanini ijyana n’izabukuru igatuma umuntu atakaza ubushobozi bwo kugenzura neza umubiri we no kwibuka cyangwa gutekereza neza.

Ibyo ngo ntabwo bituma “abasha koherezwa hitawe ku buzima bwe, muri kilometero 7000 uvuye i Paris”, ni ukuvuga kumujyana i Arusha muri Tanzania aho urukiko rwa mbere rwemeje ko agomba kuburanira.

Mbere y’iminsi ine ngo uyu munsi ugere, mu itangazamakuru ryo mu Bufaransa hakwiriye amakuru avuga ko Kabuga arembye ndetse ko agiye kuvanwa muri gereza ya “La Santé” afungiyemo, akajyanwa mu bitaro.

AFP yatangaje Kabuga yagombaga gukurwa aho afungiwe mu mpera z’icyumweru gishize “kubera z’uburwayi”, ndetse hari amakuru ko ku wa Gatanu wacyo yajyanywe ku bitaro mu murwa mukuru Paris, kubera uburwayi bw’amara.

Abunganizi be basabaga ko arekurwa agashyirwa mu nzu acungirwamo hifashishijwe inzogera y’ikoranabuhanga, akitabwaho n’abana be. Bavuze ko muri gereza umukiliya wabo nta muntu n’umwe bumvikana mu rurimi, mu gihe akeneye ubufasha buhoraho.

Umunyamategeko Richard Gisagara, aheruka kubwira IGIHE ko hari amahirwe menshi ko Kabuga azoherezwa mu nkiko za Loni, nubwo bishoboka ko habamo ugutungurana.

Ati “Njye ndumva nka 90% Urukiko ruzamwohereza kujya kuburanira mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ariko 10% gasigaye nako ni kanini, bishobora guhinduka. Simbona impamvu n’imwe mu buryo bw’amategeko ibuza kumwohereza. Iyo aza kuba ari ukumwohereza mu kindi gihugu atari ukuvuga ngo mu rukiko mpuzamahanga, aho igitekerezo cyanjye nticyaba 90%.”

Kabuga ashinjwa ibyaha bikomeye bya jenoside yakoze nka Perezida wa Komite yashinze radiyo RTLM (Radiotélévision Libre des Mille Collines) guhera muri Mata 1993, n’ibyo yakoze nka Perezida wa Komite y’agateganyo y’Ikigega cyo kurengera igihugu kuva gishingwa muri Mata 1994.

Ni ibyaha birindwi birimo jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside, guhamagarira abantu mu buryo butaziguye kandi mu ruhame gukora jenoside, ubwinjiracyaha bwa jenoside, ubwumvikane bugamije gukora jenoside, gutoteza no gutsembatsemba.

Mu gihe Urukiko rusesa imanza rwakwemeza ko Kabuga yoherezwa i Arusha, u Bufaransa bwaba bufite ukwezi kumwe gusa ko gushyira mu bikorwa icyemezo cy’uruko.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *