Iremezo

Kabuga Félicien azoherezwa I La Haye mu Buholandi

 Kabuga Félicien azoherezwa I La Haye mu Buholandi

Urwego rwasigariyeho inkiko mpuzamahanga zirimo urwari rwarashyiriweho u Rwanda, IRMCT, Rwanzuye ko Kabuga Félicien yoherezwa I La Haye mu Buholandi, aho kuba i Arusha muri Tanzania

umucamanza lain bonnomy yanzuyeko kabuga felicien azaburanira mu Buholandi , uyumucamanza w’urwego rwasiggariyeho inkiko mpuzamahanga zirimo nurwa A rusha  rwashyiriweho  urwanda ;

Yafashe uyumwanzuro   kuri uyu wagatatu, Felicien kabuga Ashinjwa ibyaha bya genocide yakorewe abatutsi. Umwanzuro wo kumwohereza   kuzaburanira mubuholandi uje nyuma yuko abamwunganira mumategeko  bar baherutse gusaba ko yajyanwa kuburanira mubuholandi kuko ubuzima bwe butameze neza ,gusa   urwanda rwari rwishimiye umwanzuro wuko yakoherezwa arusha kuko byari kuzorohereza abatangabuhamya kugera  muri Tanzaniya nkuko umunyamabanga wa IBUKA AHISHAKIYE Napfatal  UMURYANGO UHARANIRA inyungu zabacitse ku icumu yari yabitangarije radio tv 10  

Kabuga Felicien yafatiwe mubufaransa mukwezi kwa 5 uyumwaka ubu ninaho afungiye ,icyakora  mukwezi kwa 6 nubwo urukiko rw’ubujurire  rwari rwemejeko  agomba gushyikirizwa IRMCT  ngo abe arirwo rumuburanisha nkuko inyandiko zisaba ifatwa rye zibiteganya  KABUGA Felicien umusaza w’imyaka 87 afatwa nkumuterankunga ukomeye wa genocide yakorewe abatutsi. Akaba akekwaho ibyaha 6 bifitanye isano na genocide  ni umugabo wahoze arumucuruzi ukomeye mu Rwanda aho bivugwako yanaguze imihoro yakoreshejwe mukwica amagana y’abatutsi , Mu byaha aregwa harimo jenoside no gushishikariza rubanda gukora jenoside. By’umwihariko, ashinjwa kurema no guha intwaro Interahamwe, umutwe witwaraga gisilikali uregwa uruhare runini muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 Icyakora mukwiregura yahakanye ibyaha byose arengwa kuko ngo namutusti numwe yigeze yica .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *