Iremezo

Karongi : Abaturage bahitamo kujya mu kiciro badakwiriye kubera gutinya kwitwa amazina abapfobya

Hari abatuye mu karere ka Karongi bavuga ko mugihe bashyirwa mu byiciro by’ubudehe bishya by’igerageza, bagaragaza ko batanyuzwe n’uko ababafasha bababwirako uzajya mucya D azaba afatwa nk’umuhanya, ibi bakavuga ko ari ukubima uburenganzira bwo kwihitiramo ibibakwiriye. Ubuyobozi bw’akakarere buvuga ko abagiye bagaragaza ibibazo, bigiye gukurikiranwa bigakemuka.

Umwe mmubaturage uwo mukarere ka Karongi umudugu wa Nyagatovu, umwe muyageragerejwemo ibyiciro by’ubudehe bishya bya 2020.
avuga ko mugihe bari mu masibo basobanurirwa ibijyanye n’ibyiciro bishya by’ubudehe ababafashaga kubibashyiramo batabahaga uburenganzira bwo kwihitiramo ibibakwiriye.
Uyu avuga ko nkawe akurikije imibereho ye yarakwiye kujya mucyiriro cya D ariko ngo abibuzwa n’uko bamusobanuriye ko adashobora no kubona inguzanyo kandi akanabwirwako ukijyamo aba ari umuhanya.

Ati: “Muri D nabonye bidashoboka, uwo muri D ngo ntiyajya no muri banki ngo aguze amafaranga bayamuhe, kandi nshaka gutera imbere, ubwo rero nameye njya muri C nubwo ntari nkwiriye kujyamo. None se ko mpingira amafaranga 800 nkahita nyahahisha ibyo kurya, urumva nabona ayo mafaranga ibihumbi 45 ashingirwaho ku muntu uri mu cyiciro cya C? Batubwiye ko ujya muri D aba ari umuhanya kandi iryo zina numva ari ribi rwose.”

Hari abanda bagenzi be nabo batuye mu midugudu 2 ariyo Bunyankungu na Nyagatovu mu kagari ka Rurangwe katoranyijwe gukorerwamo igerageza ryo gushyira ingo mu byiciro bishya by’ubudehe.

Aba bagaragaza ko batanyuzwe n’uko bahawe ibyiciro by’ubudehe bitewe n’uko ababafashaga kubibashyiramo batabahaga uburenganzira bwo kwihitiramo ibibakwiriye.
Undi yagize ati: “ Ntabwo njyewe icyo banshyizemo kinshimishije. Nonese kuba mfite inzu no kugira ingufu gusa urumva wowe byagushyira muri C? Byibura bari kunshyira muri D ariko ntabwo ari njye ubyiha. Ubwo se nakwemera kwitwa umuhanya cyangwa umutindi ko batubwiye ngo abajyamo niko bafatwa? Ahaa nemeye njya muri C.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Pfof. Shyaka Anastase asobanura iby’ibyiciro by’ubudehe mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo y’u Rwanda tariki 25 Kamena 2020, yasobanuye ko:
Icyiciro cya A: Kirimo abantu bishoboye, bafite ubushobozi bugaragara, mbese abo mu kinyarwanda bita ‘abakire’, bashobora no guhanga imirimo.

Icyiciro cya B: Kirimo abantu na none bafite uko babayeho, badakeneye ubasunika kuko babasha kwibonera ibyo bakenera mu ngo zabo n’ubwo baba nta modoka bafite cyangwa inzu zigerekeranye (étage), babayeho neza.

Icyiciro cya C: Kirimo abantu Abanyarwanda bavuga ko ari abakene ariko umuntu wo muri iki cyiciro ni wa wundi uramutse umuhaye akantu gato yahita azamuka. Ni umuntu udakambakamba kuko ashobora gukora, akaba yatera imbere akajya mu cyiciro cya B.

Icyiciro cya D: Kirimo abantu bakennye badafite imbaraga zihagije zo gukora. Uyu akeneye ubufasha bwisumbuye kugira ngo abashe kubaho no kuzamuka.

Icyiciro cya E : Iki nicyo cyiciro cya nyuma, iki ni icyiciro cyihariye kuko kirimo imiryango irimo abantu batabasha gukora na gato, bakennye cyane, harimo abantu bashaje cyane cyangwa bafite ubumuga bukabije ku buryo bigaragara ko uwo muntu ari uwa Leta n’abaturage bamufasha kubaho.

Abo muri iki cyiciro cya E, ngo nta n’imihigo basabwa yo kugira ngo babe bazamuka mu cyiciro gikurikiraho, mu gihe abo muri D na C bazajya basinya imihigo ivuga ko mu myaka ibiri bazaba bazamutse mu cyiciro gikurikiyeho.

Ese ubuyobozi buteganya iki kuri izimbogamizi z’abaturage?

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Karongi Vestine Mukase, avuga ko bagiye gukurikirana ibi bibazo bagiye bagaragarizwa.Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Karongi Vestine Mukase avuga ku kibazo cy’ibyiciro by’ubudehe.

Ati: “Nk’uko mwabibonye twagiye tunyuramo tureba uko bikorwa, aho twasangaga bitagenda neza twatangaga inama y’uko bikwiye kugenda. Navuga ko uburyo bwombi natwe turi kubukoresha, hari abarimo bakoresha telefoni za smartphone barimo bahita babikora, ku rundi ruhande hakaba harimo abandi barimo bakorera ku mpapuro ariko ibyashyizwe muri system hakoreshejwe telefone ntibyakagombye kunyurana n’ibyakorewe ku mpapuro.”

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe guteza imbere imbere inzego z’ibanze, LODA, Nyinawagaga Claudine, yabwiye RadiotTv10 ko bagiye kongera gusobanurira abajya hirya no hino mu mudugudu gushyira abaturage mu byiciro bagendeye ku bisabwa.
Ati: “Turabikosora twongere tubwire abantu bacu bajya hirya no hino mu midugudu, bamenye amagambo bagomba gukoresha, bamenye icyo bishatse kuvuga, basobanurire abaturage kugirango umuturage agire uruhare mukwishyira mu cyiciro cy’ubudehe akurikije uko yamaze gusobanukirwa. Tugomba kubisobanura neza kuko iri gerageza rizaduha amakuru tuzashingiraho dukosora ibitaragenze neza.”

Igeragezwa ry’ibyiciro by’ubudehe ryakorewe mu turere 30 ariko bagafata umudugudu umwe muri buri karere.
Harimo gukoreshwa uburyo bw’ikoranabuhanga, aho abakorerabushake bafite ikizwi nka software buzuzamo ibisabwa, icyakora mu karere ka Karongi aho RadioTv10 yashoboye kugera, siko birimo gukorwa kuko bo bakoresha lisite z’impapuro. Icyakora ubuyobozi buvuga ko hari gukoreshwa uburyo bwose haba kwandika ndetse n’ikoranabuhanga.

email sharing button
sharethis sharing button

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *