Iremezo

Kayonza: Abitwa Imparata bafashwe barwana ngo bajye kwiba amabuye y’agaciro mu kirombe

 Kayonza: Abitwa Imparata bafashwe barwana ngo bajye kwiba amabuye y’agaciro mu kirombe

Polisi ikorera mu karere ka Kayonza mu murenge wa Rwinkwavu mu kagari ka Gihinga ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano bafashe abasore batatu baba mu itsinda ry’abitwa imparata. Bafashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Nzeri barimo gukubita abarinzi b’ikirombe cy’abashoramari gicukurwamo amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Walfram.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko bariya basore bose bibumbiye mu itsinda ry’abantu bitwa imparata bakora ibikorwa byo kwiba amabuye y’agaciro mu birombe byo mu mirenge ya Rwinkwavu na Murama.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane bakaba barateye ikirombe cya sosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yitwa Walfram Mining and Processing Ltd, bageze yo bahasanga abarinzi batangira kubakubita bashaka kwinjira mu birombe ngo bibe amabuye y’agaciro.

CIP Twizeyimana yagize ati “Bagiye ari abasore bane bafite imihoro n’ibisongo bashaka kwinjira mu kirombe ku ngufu ngo bacukure amabuye y’agaciro, ntibyabakundiye kuko bahasanze abarinzi babiri. Habaye imirwano bigeze aho abo barinzi batabaza Polisi irabatabara.”

CIP Twizeyimana akomeza avuga ko nta murinzi wahasize ubuzima usibye umwe wakomeretse akajyanwa kwa muganga. Bariya basore bazwi ku izina ry’imparata barafashwe usibye umwe wacitse nawe akaba akirimo gushakishwa ngo ashyikirizwe ubutabera.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba avuga ko bariya basore bakunze kugaragara mu mirenge ya Murama na Rwinkwavu ahaba ibirombe bya sosiyete icukura amabuye y’agaciro. Polisi ikaba ihora mu bukangurambaga mu baturage babagaragariza ingaruka ziri muri ibyo bikorwa bibi ari nako ababifatiwemo bafatwa bagafungwa.

Ati “Dukora ubukangurambaga mu baturage tukabagaragariza ko biriya bikorwa ari bibi bizabagiraho ingaruka zitandukanye zirimo imfu zitunguranye, gufatwa bagafungwa imiryango yabo ikahatakariza imitungo ijya kubagemurira muri gereza.”

Yakomeje abashishikariza gukura amaboko mu mifuka bagakora, yashimiye abaturage bagenda bafatanya na Polisi mu kurwanya ibyaha harimo n’abishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro batabifitiye uburenganzira.

Abafashwe uko ari batatu bajyanwe mu kigo giherereye mu murenge wa Kabarondo ahasuzumirwa ubwandu bwa COVID-19 nyuma bakazabona gushyikirizwa ubutabera.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *