Iremezo

Kicukiro :Dasso Zaremeye abaturage bakoraga ubuzunguzayi

 Kicukiro :Dasso Zaremeye abaturage bakoraga ubuzunguzayi

Abakozi b’Urwego rushinzwe gufasha mu gucunga umutekano ku Karere( DASSO) mu Karere ka Kicukiro baravugako  k babanye neza n’abaturage kandi ko buri mwaka baha ubufasha bamwe muri bo batishoboye.

.

Samuel Niragire uyobora aba DASSO muri kariya karere avuga ko akazi kabo kabasaba kumenya gushyira mu gaciro, bakamenya gucunga umutekano no gufata abawuhungabanya ariko ntibibagirwe gufasha abaturage batishoboye.

Avuga ko we nabo ayoboye bicaye bagatekereza icyo bakorera abaturage maze bakusanya  amafaranga yo kuzaremera abantu batandukanye

Kimwe mubikorwa bakoze ni ukuremera abakoraga ubuzunguzayi mumihanda itandukanye y’Akarere Ka Kicukiro kuri ubu bahawe igishoro cy’amafaranga ibihumbi mirongo itanu kuri buri umwe muri makumyabiri batoranyije,mubandi kugirango bikure mubukene.

umwe mubahawe  amafaranga yo kwiteza imbere yavuzeko yishimye kuba Dasso zabatekerejeho bakabaha igishoro ndetse bakabaha naho gukorera .

yagize ati “njyewe ndishimira ko Dasso zatwirukankanaga ubu zaduhaye ubufasha tukaba twabonye igishoro,tugiye gukora twiteze imbere tudakorera mukajagari,ntamuntu ubu uzongera kunyirukanka anziza kuzunguza mumuhanda.”

undi  Mugenzi we yavuzeko atajyaga yiyumvisha ko azava mubucuruzi bwo mumuhanda ati “ndashima Dasso pee!ntabwo najyaga ntekerezako nzareka gucururiza mumuhanda rwose,ariko ubu ndishimye dore nabonye igishoro nabonye naho gukorera ,urumvako ntawuzongera kunyirukankaho mumuhanda.”

Aba DASSO 87 bo mu Karere ka Kicukiro Amafaranga bakusanyije yatumye bubakira inzu umugore wo mu Mudugudu wa Nyabyunyu, Akagari ka Karama  mu Murenge wa Kanombe.Nyuma yo gutaha inzu bubakiye Bihoyiki, hakurikiyeho guha abana b’abanyeshuri bo mu miryango itifashije kurusha indi ibikoresho by’ishuri birimo amakayi, amakaramu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *