Iremezo

Kigali: 16 biganjemo urubyiruko bafatiwe mu birori by’isabukuru

 Kigali:  16 biganjemo urubyiruko bafatiwe mu birori by’isabukuru

Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Mbere yerekanye abantu 15 biganjemo urubyiruko bafatiwe mu Murenge wa Nyamirambo, mu Kagari ka Mumena muri Nyarugenge, barenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Aba bose bafashwe kuwa 24 Mutarama 2021, ahagana ya saa mbili z’umugoroba ubwo bari mu birori by’uwari wagize isabukuru y’amavuko.

Umwe mu bafatiwe muri ibyo birori yemereye itangazamakuru ko bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Ati “Abenshi bari abaturanyi. Abafatiwe mu rugo iwanjye ni abaturanyi bange, twari twicaye twarengeje umubare w’abagomba kuba bari muri iyo nzu kandi tunywa inzoga”.

Yavuze ko akuyemo isomo ryo kutazongera kugwa mu makosa yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Umuvugizi Wungirije wa Polisi y’Igihugu CSP Sendahangarwa Africa Apollo, yavuze ko bamenye amakuru ku bufatanye n’abaturage.

CSP Sendahangarwa yavuze ko nubwo hari abarenga ku mabwiriza,Polisi yizeye ko igihe kizagera abantu bakayakurikiza.

Ati “Turizera ko hari abazubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, bagakomeza kuyakurikiza neza kurushaho kugira ngo turebe ko twava muri ibi bihe bigoye bya Coronavirus”.

Yasabye abatuye mu mujyi wa Kigali bitwaza gusurana bakarenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus, ababwira ko bitemewe ko ahubwo bakwiye kujya babanza gusaba uruhushya Polisi mu gihe hari serivisi ikomeye bacyeneye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *