Iremezo

Kigali: Bakodesha abana bifashisha basabiriza

 Kigali: Bakodesha abana bifashisha basabiriza

Nubwo Umujyi wa Kigali udahwema gukaza ingamba zijyanye no guca ababyeyi basabiriza n’abacururiza mu mihanda, bashyirirwaho amasoko, hakomeje kugaragara abantu basaba rimwe na rimwe bakanifashisha abana baba bakodesheje ababyeyi babo.

 

Ubu iyo utembereye cyane cyane rwagati muri uyu Mujyi wa Kigali hagaragara abagore barimo n’abafite ubumuga badukanye ingeso yo gusabisha abana baba bakodesheje kugira ngo bagirirwe impuhwe.

IGIHE yatembereye aho aba bagore bakunze kuba bahagaze bari gusabiriza iganira nabo bayibwira impamvu basabiriza bitwaje abana.

Bamwe muri aba bagore bayemereye koko ko hari igihe biba ngombwa ko bitwaza abana bari gusabiriza ndetse hari n’ubwo bibasaba gukodesha kugira ngo badataha amaramasa.

Bemeza ko umwana umwe bamukodesha amafaranga ari hagati ya 1000Frw na 2000Frw. Bavuze ko nk’iyo umubyeyi yagukodesheje abana babiri utaha ukamwishyura 3000Frw.

Umwe muri bo yagize ati “Umuntu abikora kugira ngo adataha nta kintu acyuye bikaba ngombwa ko ushobora gutira umuturanyi umwana we kubera ko noneho nawe ba ufite uwawe bituma byibura umukire usabye agira icyo agusigira.”

Yongeyeho ko ibi byose babiterwa n’imibereho mibi babamo kuko nta muntu wajya gusabiriza afite ubushobozi.

Ibi byatumye IGIHE isura umwe mu bagore basabiriza witwa Uwamahoro Christine, utuye mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, wemeza ko hari ubwo akodesha abana akabifashisha mu gusabiriza.

Uyu mugore w’abana babiri yemeza ko hari ubwo akodesha abandi bana babiri akazana nabo gusabiriza mu mujyi yagira icyo abona akabaha bagashyira ababyeyi babo.

Ati “Wenda sinakubwira ngo mbikora buri gihe ariko hari ubwo mbikora nataha nkagira icyo mpa ababyeyi babo kuko bo baba basigaye mu rugo ari njye watwaye abana babo mu mujyi.”

Yakomeje avuga ko iyo agiye gukodesha abana areba abari mu kigero kimwe ku buryo ubibajijeho amubwira ko ari impanga.

Ati “Nyine hari ushobora kukubaza ngo ko wabyaye indahekana gute uzi ko utishoboye, ukamubwira ko ari impanga kandi umugabo yagutaye bitewe n’uko uba witwaje abana bari mu kigero kimwe.”

Yongeyeho ko iyo afite abana bane ashobora gutahana amafaranga ari hagati ya 4000Frw na 5000Frw ku munsi byibura agasigarana 3000Frw iyo amaze kugira iyo aha ababa babamutije.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Murekatete Patricie, yavuze ko koko hari abagore bakodesha abana bakabifashisha basabiriza ariko ashimangira ko badaturuka muri aka gace ayobora.

Yagize ati “Ni byo barahari tujya tubafata tukabasubiza aho bakomoka ariko hashira iminsi bakagaruka gusa muri abo bose nta n’umwe uturuka mu Murenge wa Nyarugenge.”

Gusabiriza ni icyaha gihanwa n’amategeko kuko Ingingo ya 690 y’itegeko ngenga rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana, iteganya ko “Umuntu wese ukora icyaha cy’ubusabirizi ahanishwa igifungo kuva ku minsi umunani ariko kitageze ku mezi atandatu.”

source /igihe.com

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *