Iremezo

Kigali :umujyi wa kigali wihakanye abafunga gare saa kumi

 Kigali  :umujyi  wa kigali  wihakanye abafunga   gare  saa kumi

Bamwe mu bagenzi bakunze gutegera imodoka muri zimwe muri gare zo mu mujyi wa Kigali bahangayikishijwe n’uko muri iyi minsi abantu basabwa kuba bageze aho bataha bitarenze saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’) bityo ngo iyo bagiye gufata imodoka basoje akazi basanga izo gare zamaze gufungwa nyamara ngo haba hakiri kare.

Kuva aho Guverinoma y’u Rwanda ifatiye ingamba z’uko buri muntu aba yageze aho ataha bitarenze saa kumi n’ebyiri z’umugoroba mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Virusi ya COVID-19, kuri ubu bamwe mu batuye mu mujyi wa Kigali bahangayikishijwe n’uko iyo basoje akazi saa kumi n’imwe bagiye gutega imodoka zibageza aho bataha basanga bimwe mu bigo abagenzi bategeramo imodoka byamaze gufunga imiryango.

Ni ibintu bavuga ko bibabangamira cyane ko ngo amabwiriza bahawe atagaragaza isaha ntarengwa yo kuba bageze muri gare.

Bamwe mu bagenzi twasanze muri gare ya Remera batugaragarije uburyo iki kibazo babuze uwo bakibaza nyamara ngo nta bwiriza na rimwe muyo bahawe rivuga igihe ibi bigo bifungira imiryango.

Umwe utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati”Gufunga gare saa kumi kandi amabwiriza avuga ko imirimo ifunga saa kumi n’imwe ni ukuturenganya ibaze ko n’uwabashije kwinjiramo saa cyenda ageza saa kumi n’ebyiri atarataha ubwose ikosa ni irya nde?”

Mugenzi we nawe yagize ati”Urabona nk’ubu iyo dusanze bafunze bidusaba gufata akamoto ibaze moto igera i Kabuga iguca 2000 kandi ubona ukuntu akazi kapfuye! Ubundi se gufunga gare saa kumi iryo tegeko ryanditse hehe? Jye mbona ibi ari abayobozi ba gare babyihaye.”

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali nka bamwe mu bashinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 bavuga ko aho biri gukorwa bagafunga gare mbere ya saa kumi n’imwe  ari amakosa.

Munyandamutsa Jean Paul ni umuyobozi mukuru mu mujyi wa Kigali ushinzwe imiyoborere myiza,yabwiye radio tv 10  ati” Niba hari aho biri gukorwa ni amakosa kubera ko nta muntu wemerewe guhindura imyanzuro ya Guverinoma. Gare zakabaye zifungwa saa kumi n’imwe nk’ibindi bikorwa ariko ubwo turabikurikirana turebe aho biri gukorwa tubikemure.”

Kuba izi gare zifungwa mu masaha abantu baba bari gusoza imirimo hari bamwe bavuga ko biterwa ahanini n’uko hari zimwe muri kompanyi zitwarira abagenzi hamwe muri ibi bihe hari amabwiriza yo gutwara abagenzi batarenze 50% by’abantu imodoka isanzwe itwara bityo zifata umwanzuro wo kugabanya imodoka  mu rwego rwo kwirinda ko abantu bakomeza kubabana benshi muri gare bityo bikabahesha isura itari nziza mu nzego zishinzwe kubagenzura.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *