Iremezo

Kigali: RIB yerekanye umusore ukurikiranyweho kwica umuhungu wa Rubangura

 Kigali: RIB yerekanye umusore ukurikiranyweho kwica umuhungu wa Rubangura

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye umusore witwa Ndayambaje Bahati w’imyaka 27 ruvuga ko akurikiranyweho icyaha cyo kwica Rutayisire George umuhungu wa Rubangura Uzziel ku itariki ya 11 Gashyantare 2021 akanamwiba.

Uyu musore Ndayambaje Bahati wo mu Karere ka Musanze ngo yari amaze icyumweru akorera Rutayisire George mu rugo ku Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Uwo musore ngo yari amaze igihe gito avuye muri urwo rugo bamwirukanye kuko yangije igikoresho cyo mu rugo.
Ngo yagarutse aje kwiba amafaranga muri urwo rugo ariko asanga nyiri urugo ari mu nzu baragundagurana bivamo kumwica, atwara n’amafaranga asaga ibihumbi 400 by’u Rwanda.

N’ubwo uyu musore avuga ko kwica uwo Rutayisire byabaye impanuka, nyamara yahise atoroka, akaba yafatiwe muri Kimironko mu Mujyi wa Kigali.

RIB yatangaje ko iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.Minisiteri y’Uburezi na Kaminuza y’u Rwanda, byafashije abanyeshuri gusubira ku masomo ubwo amashuri yongeranga gufungura mu mpera za 2020.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *