Iremezo

Kinyinya :Hari abavuga ko udukingirizo twahenze utwubuntu dukwiye kwiyongera

 Kinyinya :Hari abavuga ko udukingirizo twahenze utwubuntu dukwiye kwiyongera

Batsinda :Hari abavuga ko udukingirizo Twahenze kuburyo hari abasigaye bakorera aho 

Udukingirizo ni kimwe mubyifashishwa mukwirinda Virus itera SIDA Nyamara hari abatuye mumurenge wa Kinyinya akagari ka Kagugu bavuga ko muri ikigihe Udukingirizo twahenze,kuburyo kutwigondera bitacyoroshye kuko twahenze .

Nyiramahame , waganiriye na www.iremezo.rw yavuze ko abantu badafite ubushobozi kugeza ubu bitaborohera kugura udukingirizo kuko twahenze,ati “Udukingirizo tumaze iminsi twarahenze,Nka twe dukora akazi gaciriritse nta mafaranga tuba dufite, ugasanga agakingirizo karagura Magana atanu, igihumbi cyangwa se bitatu, kandi hari utwo bazana twa feki, ukambara kagahita gacika. Udukomeye turahenda, wakabura ugashaka uko wiyeranja ukamanukira aho.”

Matama we twamusanze hafi yahafatirwa idukingirizo tw’Ubuntu I Remera 

Avuga ko   kwifata bijya bibananira kugeza ubwo bakoreraho ati , iyo kwifata byanze ukoresha agakingirizo. Niyo mpamvu naje kudufata kuko ndi umuntu ejo nagakenera …. Maze iminsi numva ko twahenze ko kamwe kari hejuru ya Magana atanu kandi ni menshi muri iki gihe kandi mu gihe twaba tubuze byatera gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye bigatera SIDA cyangwa no gutera inda zitateguwe.”

Akomeza agira ati “Turasaba Leta ko hari yahendura udukingirizo tukaboneka n’ariya ma Poste twabonaga akiyongera n’udafite ubushobozi bwo kukagura abashe kuba yakabona.”Ubwo 

Umuryango utari uwa leta  wita ku iterambere ry’ubukungu n’imibereho y’abaturage (CSDI: Community Socio-Economic Development Initiatives) ufatanyije na AHF ubwo basozaga ubukangurambaga bwo ku rwanya SIDA, Mu karere ka Gasabo umurenge wa Kinyinya akagari ka Kagugu Ushinzwe ubukangurambaga muri CSDI, Mulisa Sylvie, avuga  kuba ufukingirizo Twarahenze nabo babyumvanye urubyiruko bahitamo gutegura igikorwa cyo gutanga udukingirizo hirya no hino ndetse bakanapima ababyifuza virus itera SIDA ariko nako batanga inama zuko bakwirinda virus itera SIDA .

Yagize ati “urubyiruko rwatugaragarije ko bishimiye iki gikorwa cyo kubaha udukingirizo ndetse no kubapima SIDA byagaragaye ko bari bakeneye ko izi servisi zibegerera… ndabizeza ko udukingirizo twabahaye ari tuzima nta kibazo bazahura nacyo mu kudukoresha.”

Kugeza ubu Mu Rwanda hakoreshwa udukingirizo Tungana na miliyoni zirindwi buri mwaka ,icyakora umubare ugenda wiyongera buri mwaka .

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *