Iremezo

Koreya ya Ruguru yibye miliyoni 300$ yo kwishyura intwaro za kirimbuzi

 Koreya ya Ruguru yibye miliyoni 300$ yo kwishyura intwaro za kirimbuzi

Umuryango w’Abibumbye watangaje ko Koreya ya Ruguru yibye miliyoni zirenga 300$ zakoreshejwe muri porogaramu yo gukora intwaro za kirimbuzi, byakozwe mu 2020.

Aya makuru yatanzwe n’inyandiko yizewe iturutse mu Muryango w’Abibumbye, aho yatangaje ko amafaranga ayibwe ari miliyoni 316.4 z’amadolari hakoreshejwe ubujura bwo kuri internet , hagati y’Ugushyingo 2019 n’Ugushyingo 2020. Bikekwa ko yaba yarafashijwe na Iran.

Iyi nyandiko yashinje iki gihugu guhonyora amategeko mpuzamahanga igakora ibisasu bya kirimbuzi.

Igiri iti “Koreya ya Ruguru yakoze ibikoresho byifashishwa mu gukora ibiturika, ishakisha ubufasha mu gukora intwaro, inakora bushya ibyifashishwa mu gukora ibisasu bya kirimbuzi, ari nako ikomeza gushaka ubufasha mu mahanga bujyanye n’ibikoresho n’ikoranabuhanga.”

Koreya ya Ruguru yagerageje imyaka myinshi gukora ibisasu bya kirimbuzi ititaye ku mafaranga ahanitse byayisaba cyangwa se ibyago byo gufatirwa ibihano n’Umuryango w’Abibumbye.

Iki gihugu gisanzwe mu bihano bya Loni n’ibya Leta Zunze Ubumwe za Amerika birimo iby’ubukungu, cyafatiwe kubera gukora no kugerageza ibisasu kirimbuzi.

Iyi nyandiko kandi yatangaje ko mu mwaka ushize, iki gihugu cyamuritse misile z’ubwoko bwose yaba into, iziringaniye, izikoreshwa mu mazi, ndetse n’izaraswa zikagera ku mugabane uwo ariwo wose ku isi.

Nubwo mu mwaka ushize wa 2020, iki gihugu kitigeze gikora igerageza ry’ibi bitwaro, cyavuze ko kiri gutegura gahunda yo kubigerageza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *