Iremezo

Koreya y’Amajyaruguru yahaye igihano cy’urupfu uwinjijeyo filime ya “Squid Game

 Koreya y’Amajyaruguru yahaye igihano cy’urupfu uwinjijeyo filime ya “Squid Game

Leta ya Koreya y’Amajyaruguru yahanishije igihano cy’urupfu umugabo winjije flash disque iriho filime ya “Squid Game” akayigurisha abanyeshuri.

Radio yitwa RFA (Radio Free Asia) yatangaje ko iyi flash disque yinjijwe muri Koreya y’Amajyaruguru iturutse mu Bushinwa.

Uwayinjije mu gihugu yayigurishije umunyeshuri, na we atumira inshuti ze barebana iyi filime ya Squid Game yakozwe n’abo muri Koreya y’Amajyepfo.

Leta ya Koreya y’Amajyaruguru yahanishije uwinjije iyi filime igihano cyo kwicwa arashwe, mu gihe umunyeshuri wayiguze yakatiwe mu gufungwa burundu.

Abanyeshuri barebye iyi filime bahanishijwe gukora imirimo y’ingufu mu gihe cy’imyaka itanu mu gihe abayobozi b’ishuri n’abarimu birukanywe ndetse bakajyanwa gukora mu birombe by’amabuye y’agaciro.

Mu mwaka 2020 Kore y’Amajyaruguru yashyizeho itegeko rikumira ibihangano biturutse mu bindi bihugu hagambiriwe gukumira ibyo muri Koreya y’Epfo, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Muri Mata 2021 nabwo hari undi muntu wishwe azira kwinjiza mu gihugu ibihangano byo muri Koreya y’Epfo.

Squid Game ni filime y’uruhererekane ya Netflix ariko yakinnywe n’abo muri Koreya y’Epfo ivuga ku bantu bitabira imikino igwamo benshi kugira ngo batsindire amafaranga.

Leta ya Koreya y’Amajyaruguru yamaganye iyi filime ivuga ko igaragaza ibibera muri Koreya y’Epfo aho amafaranga ashyirwa imbere kuruta ubuzima bw’abantu.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *