Iremezo

Kubakira imva bishobora guhagarara: Impinduka zitezwe mu bijyanye no gushyingura mu Rwanda

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC iri gutegura umushinga w’itegeko rivuguruye rigena imitunganyirize n’imikoreshereze y’amarimbi mu Rwanda, rizatuma gushyingura mu buryo busanzwe bishyirwaho akadomo.

Uyu mushinga w’itegeko niwemezwa ushobora guhindura ibijyanye n’imyubakire y’imva aho usanga imva zubakishijwe sima, amakaro, ibyuma n’ibindi bikoresho bituma umubiri udashenguka vuba, bityo bigatinza igihe cyagenwe cyo kongera gukoresha ubwo butaka.

MINALOC igaragaza ko uburyo bwo gushyingura uko, ari bwo bukomeje guteza ibibazo by’ibura ry’ubutaka bwo gushyinguramo cyangwa gukorerwaho indi mirimo.

Umuyobozi Mukuru muri MINALOC, ushinzwe Itumanaho, Joseph Curio Havugimana yavuze ko “ibituma itegeko ryari rihari rivugururwa ni uburyo bwo gufasha mu guhangana n’icyo kibazo abantu bakabuzwa gukoresha sima, amakaro ndetse n’ibindi bituma imibiri idashenguka vuba, ibigatuma ubutaka bwongera gukoreshwa bitinze.”

Havugimana yavuze ko kuri iyi nshuro leta iri gukorana n’inzego z’ibanze, kugira ngo bakangurire abantu gushyingura bakoresheje bimwe mu bikoresho bibora vuba aho gukoresha biriya birimo sima, amakaro, ibyuma n’ibindi, kugira ngo bwa butaka bwisubize bwongere bukoreshwe ibindi.

Ubusanzwe itegeko numero 11/2013 ryo ku wa 11 Werurwe 2013 rigena imitunganyirize n’imikoreshereze y’amarimbi mu Rwanda, rigena ko ubutaka bwashyinguwemo bwakongera gukoreshwa nyuma y’imyaka 10.

Kugira ngo bikunde bisabwa ko abashyingura ababo bakwifashisha ibikoresho bibora vuba, ariko bigakorwa ku bituro bisanzwe mu gihe ku bidasanzwe bisaba gutegereza imyaka 20 kugira ngo ubutaka bwongere bukoreshwe.

Iri tegeko rigaragaza ko igituro gisanzwe ari kwa kundi bacukura mu butaka ariko ntihagire ibindi bashyiramo mu mpande zacyo, mu gihe izidasanzwe akenshi zibarizwa mu marimbi yabugenewe, aho no muri izo mpande hubakirwa ari na yo mpamvu usanga ubutaka butinda kuboneka.

Uretse gushyingura hakoreshejwe ibikoresho bibora vuba, mu biri guteganywa muri uyu mushinga w’itegeko harimo n’ibijyanye no kongera gushira imbaraga muri gahunda yo gutwika imirambo, cyane ko ari bwo buryo bwakemura ikibazo cy’ibura ry’ubutaka mu buryo burambye.

Mu 2015 ni bwo hasohotse iteka rya Minisitiri ufite umuco mu nshingano ze rigena uko imirambo izajya itwikwa.

Iri teka rivuga ko gutwika umurambo bikorwa hakoreshejwe ifuru yabigenewe, igomba kuba ifite amashanyarazi kandi ifite umuriro uhoraho ku buryo budahagarara, hakaba n’imashini y’agateganyo isimbura amashanyarazi igihe yabuze.

Nubwo ibyo gutwika imirambo mu Rwanda bihakorerwa, Abanyarwanda ntibarabiyoboka kuko bikorwa n’abanyamahanga, bikajyana n’umuco w’Abanyarwanda batarumva neza iyi gahunda.

Ikindi ni uko uko kutabyumva bituma n’abashoramari bagaragaza impungenge ko bashobora gushora imari yabo muri iyi mirimo nko kugura imashini ariko bakaba babura abantu bashyingura muri ubu buryo bagahomba.

Kuri iyi nshuro Havugimana yavuze ko “Twagerageje gukangurira abashoramari kudapfusha ubusa ayo mahirwe ariko umuco ukomeza gutambama bigatuma iyi gahunda ititabirwa cyane.”

Iteka rya Minisitiri rivuga ko gusaba ko umurambo utwikwa bikorwa n’umuntu ku giti cye cyangwa undi yabihereye uburenganzira mbere y’urupfu. Ubusabe bukorwa mu nyandiko cyangwa mu mvugo hari abatangabuhamya nibura babiri bafite imyaka y’ubukure.

Umuyobozi w’Akarere k’aho umurambo uherereye ashobora kwemeza ko umurambo utwikwa igihe nta muntu uwusaba.

Gutwika imirambo irenze umwe mu ifuru imwe birabujijwe keretse iyo bidashoboka gutandukanya imirambo.

Birabujijwe kandi gutwika umurambo utakuwemo imyenda.

Ivu ryavuye mu murambo rifatwa nk’umutungo w’umuryango w’uwapfuye cyangwa Leta.

Abagize umuryango bashobora kwemeranya ko ivu rishyirwa mu gikoresho kimwe cyabugenewe cyangwa bagabagabana ivu uko babyifuza.

Ivu riri mu gikoresho cyabugenewe rishyingurwa ku irimbi rusange, irimbi ryihariye, mu rugo cyangwa ahandi hantu hagenwa n’abagize umuryango w’uwapfuye cyangwa Leta ku muntu wapfuye adafite umuryango.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *